Umukinnyi ukina mu kibuga hagati w’umunyarwanda mu ikipe ya Misr Lel Makkassa mu Misiri, Muhire Kevin avuga ko muri ruhago igihe cye kinini yakimaze muri Rayon Sports, bityo ko n’abakinnyi beza ari abo bakinanye muri iyi kipe.
Mu rutonde ry’abakinnyi 11 bakinanye yahaye Isimbi, bose ni abakinnyi bakinanye mu ikipe ya Rayon Sports, gusa benshi batandukanye nayo.
Uyu mukinnyi amaze gukina mu makipe 4, arimo Isonga yahereyemo mbere yo kujya muri Rayon Sports mu mwaka wa 2015, akaba yaratandukanye na yo mu mpera za 2018 yerekeza mu Misiri mu ikipe ya Misr Lel Makkassa akinamo kugeza ubu, uyu musore kandi yanakiniye ikipe y’igihugu Amavubi.
Nk’uko bigaragara ku rutonde yahaye Isimbi, bose ni abakinnyi bakinanye muri Rayon Sports, umutoza waba utoza ikipe ye ni umunya - Brazil, Robertinho nawe wamutoje muri Rayon Sports.
Dore ikipe y’abakinnyi 11 beza bakinanye na Muhire Kevin
Umunyezamu: Ndayishimiye Eric Bakame(ubu akinira AS Kigali)
Ba myugariro: Rutanga Eric (aracyari muri Rayon), Nyandwi Sadam (aracyari muri Rayon Sports), Rwatubyaye Abdul (ubu akina muri Colorado Springs Switchbacks), Manzi Thierry (ubu akina muri APR FC)
Abakina Hagati: Niyonzima Olivier Sefu (ubu akina muri APR FC), Kwizera Pierrot (nta kipe afite), Muhire Kevin(Misr Lel Makkassa), Manishimwe Djabel (ubu ari muri APR FC)
Ba rutahizamu: Nahimana Shassir(akina muri Saudi Arabia) na Bimenyimana Bonfils Caleb (akina muri Riga FC, Lativia)

Ibitekerezo
ISHIMWE
Ku wa 24-03-2024Andika Igitekerezo Hano ndumufanawa muhireceven ndamukundacyane
IRATUZI
Ku wa 17-04-2021Andika Igitekerezo Hano NSHYIGIKI ZIDANI KUJYA MURI RAYON SPORT