Siporo

Abafana ba Rayon Sports ntabwo bazabana n’ikipe mu bihe byiza gusa - Haringingo Francis

Abafana ba Rayon Sports ntabwo bazabana n’ikipe mu bihe byiza gusa - Haringingo Francis

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian Mbaya yasabye abakunzi ba Rayon Sports kuzaza gushyigikira iyi kipe ari benshi ku mukino wa Black Bulls kandi ko bakwiye kumenya ko batazabana n’ikipe mu bihe byiza gusa.

Yabigarutseho nyuma yo gutsindwa na Gorilla FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona waraye ubaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu.

Ni mu gihe iyi kipe ifite urugamba rwa Confederation Cup ku wa Gatandatu w’icyumweru gitaha aho izakira Black Bulls kuri Stade Amahoro.

Haringingo yasabye abakunzi ba Rayon Sports kuza kuyishyigikira, kandi ko bakwiye kumenya ko hari igihe ikipe iba iri mu bihe bibi n’igihe iba iri mu bihe byiza, ngo ntibazabana nayo mu bihe byiza gusa.

Ati "Icyo nabwira abakunzi ba Rayon Sports, bazaze gushyigikira ikipe. Icyo bamenya habaho ibihe byiza n’ibihe bibi. Abafana bagomba kubana n’ikipe mu bihe byose, si mu bihe byiza."

Yakomeje avuga ko iyo baje ari benshi bibatera imbaraga kandi iyo batsinzwe nabo baba batsinzwe, rero ngo nta gucika intege.

Ati "Urebye imbaraga baduteye, baza kudushyigikira tukabona ’qualification’, ahubwo bazaze ari benshi nk’umukinnyi wacu wa 12 kuko dutsinzwe nabo baba batsinzwe, bazaze kudushyigikira imbaraga zabo turazikeneye. Iyo abafana baje tuba dufite izindi mbaraga ziyongereye."

Yabasabye kudacika intege kubera ko batsinzwe muri Shampiyona kuko ikiri ndende, hari imikino myinshi kandi ko umukino wa Gorilla FC ubabereye isomo.

Ati "Ndashaka kubasaba ntibacike intege kubera ko dutsinzwe muri Shampiyona, Shampiyona iracyari ndende hari imikino myinshi, ntekereza ko natwe tubonye aho twakosheje, uyu mukino utubereye isomo, tugiye mu rindi rushanwa rifite imbaraga zisumbuyeho, tubasaba ko bagomba kuza."

Yavuze ko bifitiye icyizere, ikipe ya Black Bulls bayirebye bayizi nta bwoba ibateye, abasaba ko bazaza kubashyigikira nabo bazakora ibishoboka byose.

Tariki ya 17 Ukwakira 2026, Rayon Sports kuri Stade Amahoro izakira Black Bulls yo muri Mozambique mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup.

Haringingo Francis yabwiye abakunzi ba Rayon Sports ko bagomba kumenya ko habaho ibihe byiza n'ibihe bibi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top