Muhire Kevin yivugira ko amaze gutozwa n’abatoza benshi kandi batandukanye, gusa hari abatoza bagera kuri 3 bamufashije ashimira barimo David Donadei, Masudi Djuma na Karekezi Olivier bose bamutoje muri Rayon Sports.
Kuva mu Isonga, akajya muri Rayon Sports muri 2015 aho yamaze imyaka 4 mbere yo kwerekeza mu Misiri, yanyuze mu ntoki z’abatoza batandukanye, ariko abo batatu hari umwihariko ngo yababonyeho.
Ku mufaransa David Donandei, avuga ko n’ubwo yamutoje igihe gito ariko na none ari we wamuhaye umwanya wo gukina ubwo yari akigera muri Rayon Sports, agenda amufasha no kuzamura urwego rwe ibintu avuga ko atakwibagirwa.
Yaize ati“Donadei ndamushimira cyane kuko yaramfashije cyane, ni we wanzamuriye icyizere cyane, naje muri Rayon Sports nsanzemo Djabel ameze neza, arambwira ngo wowe na Djabel mukina ku mwanya umwe, umeze neza ni we uzajya ukina, twagiye dukina aduhinduranya nyuma nza gufata umwanya wa mbere bitewe no gukurikiza inama ze.”
Umutoza Irambona Masudi Djuma, ni umutoza avuga ko yasanze atandukanye n’abandi kuko we ntajya agirana ikibazo n’umukinnyi, ngo niyo kibaye bibera hanze y’ikibuga ariko mu kibuga akakwifashisha, ngo ntajya avanga inzika cyangwa ibibazo aba afitanye n’umukinnyi ku giti cye n’akazi akora, ngo ni umwe kandi mu batoza bagiye bamugira inama.
Yagize ati“Masudi ni umutoza udashobora kugirana ikibazo n’umukinnyi, iyo akigufiteho araguhamagara akakikubwira mukabikemura ubundi ukajya mu kibuga wisanzuye, Masudi rero ni umutoza uzi kubana n’abakinnyi ntabwo yashoboraga kuba yagirana ikibazo n’umukinnyi, hari ibintu byinshi yamfashijemo.”
Ku mutoza Karekezi Olivier wafashe iyi kipe muri 2017 Masudi amaze gusezera, avuga ko ari umwe mu batumye yongera kugira icyizere cyo gukina ruhago nyuma y’uko yagiranye ibibazo na Rayon Sports, akananirwa kumvikana n’iyi kipe, yemeza ko yagarutse mu ikipe kubera Karekezi wamwerekaga ingaruka bishobora kumugiraho.
Yagize ati“Karekezi ni umutoza mwiza wamfashije kugaruka mu myitozo igihe nari mfitanye ibibazo na Rayon Sports, yarampamagaye nka mukuru wanjye angira inama kandi zaramfashije ndamushimira cyane.”
Uyu musore ukinira ikipe ya Misr Lel Makkasa mu Misiri avuga ko n’abandi batoza bamufashije ndetse anabashimira ariko aba batatu ngo hari icyo abona bakoze ku rugendo rwe rw’umupira w’amaguru azahora yibuka.
)
Ibitekerezo