Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, bamaze kubwirwa ko mu gihe batsinda Mali bahabwa miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda nk’agahimbazamusyi.
Amavubi ari muri Mali aho azakina n’iki gihugu umukino ubanza n’uwo kwishyura mu itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Ni imikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane aho umwe uzaba ejo tariki ya 13 Ugushyingo 2026 mu gihe undi uzaba tariki ya 17 Ugushyingo 2026 i Kigali.
Nyuma y’uko abakinnyi bagaragarije Minisitiri wa Siporo ubwo bari bamaze gutsindira Cape Verde iwayo ko agahimbazamusyi ari gake kuri ubu kakubwe kabiri.
Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike muri FERWAFA, Mugisha Richard, yagize ati "ku mikino yose isigaye, agahimbazamusyi kakubwe inshuro ebyiri."
Buri mukinnyi w’Amavubi yahabwaga miliyoni 1,5 Frw mu gihe ikipe yatsinze umukino, naho iyo yanganyije agahabwa ibihumbi 750 Frw.
Ibi bivuze ko mu gihe Amavubi yaba atsinze Mali, buri mukinnyi azahabwa miliyoni 3 Frw, naho mu gihe amakipe yombi yanganyije, agahimbazamusyi kakaba miliyoni 1,5 Frw.
Uyu munsi ku wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo, Amavubi arakorera imyitozo ya nyuma kuri Stade du 26 Mars, ari na yo izaberaho umukino. Imyitozo iratangira saa Kumi z’umugoroba ku isaha y’i Bamako, ni ukuvuga Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba ku isaha y’i Kigali.

Ibitekerezo