Aimable Kubana yasohoye bundi bushya filime ‘Urambikire Ibanga’ ivuga ku byabaye muri Jenoside
Kubana Aimable, yakoze umushinga wa filime ishingiye ku kiganiro yagiranye n’umukobwa w’inshuti ye watemaguwe n’Interahamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi filime yashyizwe hanze mu minsi mike ishize irongera isubizwa mu bubiko. Kubana yabwiye ikinyamakuru Isimbi.rw ko yabaye ayikuye ku mbuga yerekanirwagaho kugira ngo yongerwemo andi mashusho.
Ati “Nari maze iminsi nyishyize hanze, abantu barayibonye ariko nahise nyikuraho kugira ngo tubanze twongeremo andi mashusho, hari amashusho twasanze yari ingenzi cyane biba ngombwa ko tuyongeramo kugira ngo ubutumwa burusheho kuzura.”
Iyi filime kandi yongewemo amagambo ayisobanura mu rurimi rw’Icyongereza kugira ngo ubutumwa buyikubiyemo burusheho kugera kure mu bihugu byiganjemo umubare abakoresha uru rurimi.
Filime yise ‘Urambikire Ibanga’ igaruka ku mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi ashingiye ku byabereye muri Saint Paul aho yari yahungiye n’umuryango we.
Icyo gihe muri St Paul, Aimable Kubana yibuka ko bahahungira yasanze harimo abarenga 1500. Yibuka ko harimo inkomere nyinshi cyane zari zatemwe n’Interahamwe.
Mu bantu yasanze muri St Paul, harimo umukobwa biganaga mu mashuri yisumbuye witwaga Claire, yamusanze mu mirambo avirirana mu isura. Ibyo baganiriye icyo gihe yahise abikoraho filime ashingiye ku magambo ‘Urambikire ibanga’ yamubwiye amubuza kubimenyesha umukunzi we[witwaga Claude].
Ibanga Aimable Kubana yabikiye Claire byarangiye atarivuze. Claude yishwe mu gitero karundura cyahitanye abasore bagera kuri 60 barimo n’uyu mugenzi wabo, Claire na we yaje gupfa nyuma ya Jenoside azize agakoko gatera Sida yandujwe n’Interahamwe zamufashe ku ngufu.
Aimable Kubana yavuze ko tariki 07 Mata 2019 ubwo hazaba hatangiye icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25, iyi filime izerekanwa i Paris ahitwa Médecin du Monde. Nyuma ikomereze mu bigo by’amashuri bitandukanye no mu bindi bihugu.
)
Ibitekerezo