Imideli

Amafoto 12 agaragaza imiterere y’umunyamideli Tanichou watunguranye mu mwambaro ukoze mu noti ya 5000 frw

Amafoto 12 agaragaza imiterere y’umunyamideli Tanichou watunguranye mu mwambaro ukoze mu noti ya 5000 frw

Mu birori bya Bianca Fashion Hub, umunyamideli Mucyo Giselle yatunguye benshi ubwo yazaga yambaye ikanzu ikoze mu noti y’ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda.

Buri wese wari ahabereye ibi birori muri Camp Kigali ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 20 Kanama 2022, yaratunguwe bitewe n’iyi kanzu yaserukanye ndetse n’uburyo yagize igitekerezo cyo kuyikoresha.

Uyu mukobwa uzwi nka Tania cyangwa Tanichou nk’amazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko atari amafaranga yari yambaye ahubwo ari ifoto ya yo, kubijyanye n’aho igitekerezo cyavuye avuga ko ahitamo kwambara bitewe n’aho agiye kandi akaba akunda guhanga udushya.

Ati “Ni ifoto y’amafaranga ntabwo ari amafaranga. Ikozwe mu gitambaro gisanzwe. Ntabwo nakubwira ngo ni ukubera iki nayitekereje ariko njyewe mba mfite imyenda myinshi cyangwa se imiteguro myinshi niba ariko navuga. Ariko njyewe iyo ngeze mu guhanga udushya bitewe n’ibirori ngiyemo ndeba ibyo ngiye kwambara niba bijyanye n’icyo kirori ngiyemo, hari n’igihe ndeka kujyayo bitewe n’uko imyenda mfite cyangwa ibyo ndimo gutekereza bitajyanye n’icyo kirori.”

Tania yavukiye i Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo ari n’aho atuye kugeza ubu, ni uwa gatatu mu muryango w’abana 4 abahungu babiri n’abakobwa 2.

Yasoje Kaminuza muri Davis Collage Akilah Campus mu Bukererarugendo no kwakira abantu. Mu shuri yisumbuye yize indimi n’ubuvanganzo.

Yaserutse mu mwambaro wa 5000 frw
Imyenda yambara iyo agiye mu birori ni we uyidodera kuko ari umu-designer
Ngo hari igihe atajya mu birori bitewe n'uko abona nta mwenda afite bijyanye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top