Siporo

AMAFOTO: APR FC itangiye imikino ya gisirikare itsinda

AMAFOTO: APR FC itangiye imikino ya gisirikare itsinda

Igitego kimwe cya Sugira Ernest, gifashije ikipe ya APR FC gutangira imikino ya gisirikare itsinda UPDF yo muri Uganda.

Kuva ku munsi w’ejo tariki ya 13 Kanama 2019 mu gihugu cya Kenya harimo kubera imikino ya gisirikare ihuza amakipe ya gisirikare yo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Uyu munsi ni bwo ikipe ya APR FC, ikipe y’ingabo z’igihugu z’u Rwanda yakinaga umukino wayo wa mbere aho yahuye na UPDF(Uganda People’s Defense Force) yo muri Uganda.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kasarani muri kenya, saa 15:00’ zo muri Kenya bikaba saa 14:00’ za hano mu Rwanda.

Uyu mukino waje kurangira ikipe ya APR FC itsinze igitego kimwe, cyatsinzwe na Sugira Ernest ku munota wa 45.

Nyuma y’iki gitego APR FC yakomeje gushaka uburyo yashyiramo ikindi gitego ariko biranga umukino urangira ari 1-0.

APR FC izongera gukina n’ikipe y’i Burundi tariki ya 17 Kanama 2019, na wo uzabera ku kibuga cya Kasarani.

Sugira yishimira igitego cye

Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague
Sugira Ernest watsinze igitego cya APR FC
Kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry
Niyonzima Olivier Sefu (21)
Manishimwe Djabel(10)
11 babanjemo ku ruhande rwa APR FC

AMAFOTO: APR FC

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top