Dj Miller na Nigihozi Hope nyuma y’imyaka 3 bakundana, bakoze ubukwe biyemeza kumarana igihe cyose cy’ubuzima basigaje ku Isi babana nk’umugore n’umugabo.
Ubukwe bwa Dj Miller na Hope bwabaye uyu munsi kuwa Gatanu aho babanje gusezerana imbere y’amategeko.
Saa 11:00’ basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Saa 15:30’ barasezerana imbere y’Imana mu busitani bw’Ineza [Ineza Garden],batumiye umupasiteri uri bubasezeranye, ni mu gihe sa 17:00’ abatumiwe biyakirira n’ubundi muri ubwo busitani.
Muri Werurwe 2019 ni bwo Dj Miller yateye ivi asaba Hope bamaranye imyaka 3 bakundana ko yamubera umugore.
Dj Miller na Hope bashyingiranywe uyu munsi
Babanje gusezerana imbere y'amategeko
Ati turabisoje
Mu kanya barsezerana imbere y'Imana

Ibitekerezo