Itsinda ry’abaramyi ‘Hillsong London’ ryamaze kugera i Kigali aho baje kwitabira igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana batumiwemo n’itsinda risanzwe ritegura ibitaramo bikomeye rizwi nka Rwanda Events Group Ltd.
Hillsong Londo bageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa 4 Ukuboza 2019.
Nk’uko bitangazwa na Rwanda Events Group Ltd, iki gitaramo Hillsong London yatumiwemo kizaba ku wa Gatanu tyariki ya 6 Ukuboza 2019 aho bazafatanya n’umunanzi nyarwanda uririmba indirimbo zaririmbiwe Imana, Aimé Uwimana n’abazamufasha gucuranga.
Iki gitaramo Hillsong London igiye gukorera mu Rwanda ku nshuro yayo ya mbere, biteganyijwe ko kizabera muri Kigali Arena.
Abazitabira iki gitaramo cyiswe “Hillsong London Live in Kigali” bazishyura ibihumbi icumi (10,000 RwF) mu myanya isanzwe, ibihumbi makumyabiri (20,000 RwF) muri VIP n’ibihumbi mirongo itanu (50,000 RwF) muri VVIP.
Iri tsinda rya Hillsong London ryakomotse ku rusengero rwa Hillsong Church ruherereye mu mujyi wa Sydney muri Australia rwashinzwe mu mwaka wa 1993 rukaba rufite amashami mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi birimo u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Igitaramo nk’iki Hillsong London yatumiwemo kizajya kiba ngarukamwaka gihabwe inyito igendanye n’umuhanzi nyamukuru wagitumiwemo.

Ibitekerezo