AMAFOTO: Mariya Yohana yifatanyije na NFF gusoza icyumweru kwibuka abana mu mashuri
Kuwa Gatatu w’iki cyumweru Ndayisaba Fabrice Foundation ’NFF’ yasoje icyumweru cyo kwibuka abana n’ibibondo mu mashuri y’akarere ka Kicukiro, ni umuhango wabereye mu cyumba cy’inama cy’ishuri RP- IPRC Kigali.
Iki gikorwa cyo kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 NFF igikora buri mwaka, uyu mwaka cyabaga ku nshuro ya 9 cyasojwe tariki ya 3 Nyakanga 2018. Cyitabiriwe na bamwe mu bana biga mu bigo by’amashuri y’akarere ka Kicukiro.
Muri uyu muhango aba bana bagize umwanya wo gukina imwe mu mikino, bavuga imivugo n’indirimbo mu rwego rwo kwibuka bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bahawe impanuro zibafasha kuzaba abanyarwanda beza birinda ingengabitekerezo ahubwo basenyera umugozi umwe.
Mukankuranga Marie Jeanne uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya ’Mariya Yohana’ wari waje kwifatanya n’aba bana, yabasabye kujya bazirikana ibyo bigishwa, bagakunda kwiga, bakarangwa n’imico myiza.
Yagize ati “Nange sinibagiwe ibyo ababyeyi bambwiye, nkiri muto mama yajyaga ambwira ngo ujye uba umwana mwiza ukunda bagenzi be, uzi gukina udukino twose no gukunda kuririmba, niho nakuye kuririmba.”
Manzi Victor, umuyobozi wungirije muri NFF yatangaje ko iki gikorwa cyagenze neza nk’uko bagiteguye, ngo igisigaye ni uko abana bafashwa gushyira mu bikorwa inyigisho bahawe muri iki cyumweru.
Yagizs ati “Turasaba abana kugerageza gufata mu mutwe ibyo bigishijwe, ubutumwa butandukanye bahawe, bakomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’uwo ari we wese wagereageza kubabibamo amacakubiri.”
Icyumweru cyo kwibuka Abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu bigo by’amashuri, uyu mwaka cyatangiye tariki ya 24 Kamena 2019, kikaba cyaratangirijwe mu ishuri Les Herondelles Don Bosco i Gikondo.

Ibitekerezo