Andi makuru

AMAFOTO+VIDEO: Umuhango wo gushyingura umucungagereza wishwe akaswe umutwe

AMAFOTO+VIDEO: Umuhango wo gushyingura umucungagereza wishwe akaswe umutwe

Byari agahinda, amarira n’imiborogo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kamena 2019 ubwo Caporal Jean Paul Mwiseneza wari umucungagereza kuri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere yashyingurwaga nyuma yo kwicwa akaswe umutwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana.

Mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki ya 10 Kamena, ni bwo ubu bwicanyi bwamenyekanye ubwo hatoragurwaga umurambo we mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Kayumba mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera akaba ari ho akomoka ndetse yari anatuye, akaba yarishwe ateraguwe ibyuma anakaswe umutwe.

Ni nshuro ya gatatu yari ageragejwe kwicwa, nyuma y’uko arokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (bishe se nawe baramutema basiga bazi ko yapfuye), muri 2007 abagizi ba nabi nabwo bashatse kongera kumwivugana ariko Imana ikinga akaboko nk’uko mushiki we Jacqueline yabitangaje.

Yagize ati” Nubwo mubona bamugize gutya ni inshuro ya gatatu, Jenoside imaze kumusiga, n’ubundi hari aho twamukuye bamuteye icyuma mu rubavu no ku zuru muri 2007, icyo gihe bampamagaye bambwira ko musaza wanjye bamwishe. Yari data nkaba nyina, yampembaga nabyaye nanjye nkamuhemba, ni ukuri mpfushije ababyeyi batatu, mpfushije mama, mpfushije data ubugira kabiri.”

Jacqueline kandi yavuze uburyo musaza we yamusezeye ariko ntabimenye, ngo kuwa Gatandatu bari bafite gahunda yo kujya kwerekana umugore we iwabo(iwabo w’umugore) arangije ahamagara mushiki we aramubwira ngo n’ubwo agiye amenye ko ari we uzamushyingura.

Caporal Mwiseneza Jean Paul wari umaze imyaka itatu ari umucungagereza asize umugore n’umwana umwe.

Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge, Chief Superintendent Innocent Iyaburunga yavuze ko babuze umuntu w’ingirakaramaro wakoraga akazi ke neza kandi akitanga, ngo yizeye ko iperereza rizakorwa neza kandi abishe uyu mugabo bakamenyekana, ni mu gihe RIB ivuga ko iperereza ku bihishe inyuma y’uru rupfu rwa Mwiseneza ryatangiye gukorwa.

Asize umugore n’umwana umwe

Umurambo we ujyanwa mu irimbi ushyingurwa

Byari amarira n’agahinda

Reba hano umuhango wo gushyingura Caporal Jean Paul Mwiseneza

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top