Amakosa abantu bakora mu gitondo batabizi bigatuma birirwana umunabi
Hari igihe umuntu ava mu buriri akiriranwa umushiha kandi atazi neza icyawumuteye nta n’ikibazo na kimwe afite uwo munsi. Ubushakashatsi bwerekanye ko akenshi ibi biterwa n’amakosa dukora buri gitondo kandi bamwe bakayakora batayazi.
Tugiye kurebera hamwe amakosa agera ku 10 wakirinda buri gitondo bigatuma wiriranwa akanyamuneza, kuko ibyishimo, guseka ari byo soko yo kuramba no kugera ku munezero w’ubuzima tubayemo.
1. Gukangurwa n’inzogera, isaha( reveille): Abantu benshi bahitamo gukangurwa n’isaha cyane cyane bashyira mu matelefoni yabo ikagenda ivuga buri minota 15 bitewe n’uko isaha yo kubyukiraho umubiri uba utarayimenyera. Iki ni ikintu kibi cyane kinaniza umubiri umunsi wose, ahubwo abahanga batubwira ko umuntu yagombye kumenyereza umubiri igihe cyo kubyukiraho buri munsi.
2. Kuguma mu mwijima bwacyeye: Abantu bamwe bahitamo kwijimisha icyumba baryamamo bashyiramo amarido yijimye kugira ngo urumuri rw’umucyo rwa mu gitondo rutaza kubakangura. Ibi si byo kuko ari ukuvuna umubiri wacu kandi uba ukeneneye ruriya rumuri rwa mu gitondo.
3. Kubyuka vuba vuba igihe ukangutse: Iri ni rimwe mu makosa ananiza umubiri umunsi wose igihe ukangutse ugahita ubaduka vuba na bwangu, ibi bituma amaraso yirukankira mu maguru bikaba byanagutera umuvuduko w’amaraso ukabije, isereri n’ibindi. Tugirwa inama zo kubanza kwicara ku buriri gato ukabanza ugatekereza ibyo ugiye gukora no kunanura umubiri.
4. Kudakora imyitozo ngororamubiri: Siporo ya mu gitondo ni yo iruta izindi twakora ku yandi masaha y’umunsi kuko ari yo ituma umuntu atiyongera ibiro uko yiboneye. Iyi myitozo yoroheje ikorwa igihe uvuye mu buriri ituma umuntu yiriranwa akanyamuneza umunsi wose.
5. Kutoza amenyo: Iri ni ikosa rikorwa n’abantu batari benshi ariko rikomeye cyane kuko ubyutse ntusukure amenyo wiriranwa uburyaryate mu kanwa butuma umubiri wirirwa wumva utameze neza.
6. Koza amenyo ukimara kunywa ibintu byifitemo acide: Iri ni ikosa rikorwa n’abantu benshi iyo bamaze gufata ifunguro rya mu gitondo(Petit dejeunner). Ku bakoresha ikawa, amazi arimo indimu n’ibindi biribwa birimo acide mu ifunguro rya mu gitondo bagirwa inama ko bajya basukura amenyo ya bo nyuma nibura y’iminota mirongo ine nyuma y’uko bafata iryo funguro.
7. Kwihutira kubyukira ku byuma by’ikoranabuhanga: Iri ni ikosa rikorwa n’abantu benshi bitewe n’umuvuduko w’iterambere Isi yacu igezemo ariko ni rimwe mu makosa akomeye ananiza umubiri wacu. Harimo kubyukira ako kanya kuri telefoni usoma ubutumwa bugufi, ku mbuga nkoranyambaga, ku mashini y’akazi ukiva mu buriri. Ahubwo ubu bushakashatsi bugira inama ko abantu bagomba kubanza kwitegura umunsi ibi ukabikora ari uko winjiye mu kazi kawe ka buri munsi. Iri kosa hari n’abarigwamo bakibereye mu buriri.
8. Gutangira akazi nta gahunda ufite y’umunsi: Iri ni ikosa rikomeye kubyuka ukajya mu mirimo ya buri munsi utarategura gahunda yawe yose y’umunsi kuko akenshi hari igihe umunsi ukwiriraho nta kintu na kimwe ukoze gifatika, ubishoboye byuka wandike ku gapapuro gahunda yawe yose y’umunsi.
9. Kubyuka utekereza ibibazo ufite: Uyu ni umwitozo twese dusabwa gukora buri gitondo aho umuntu akabyuka yishimira ibyiza yagezeho mu buzima ku rwego rwe aho kubyuka utekereza ibibazo bigukikije.
10. Gutinda kuryama ngo utabura ibitotsi: Hari abantu benshi bahitamo kujya mu buriri bakererewe ngo ni bwo babona ibitotsi ku buryo bwihuse. Ibi si byo ahubwo abahanga batugira inama ko umuntu yagombye kumenyereza umubiri we isaha yo kuryamiraho n’iyo kubyukiraho ntubihindagure uko wiboneye.
Aya makosa tumaze kuvuga agera ku icumi hiyongeraho ikosa rikomeye ku bashakanye kandi bagomba gukosora. Umunezero wa mbere ushobora gutuma umugore cyangwa umugabo yirirwa ameze neza umunsi wose ni igikorwa cyo gutera akabariro buri gitondo kuko bituma akazi bagakora neza kandi baruhutse mu mutwe.
)
Ibitekerezo
Frery
Ku wa 2-07-2022Nshyiramo alarm buri munsi pe
Frery
Ku wa 2-07-2022Nshyiramo alarm buri munsi pe
Murekatete
Ku wa 7-12-2021Inama ziratwubaka cyne
Murekatete
Ku wa 7-12-2021Inama ziratwubaka cyne
Divine
Ku wa 11-07-2021Nkumuntu ufite akazi gahindagurika amasaha se yafata igihe kidahinduka cyo kuryama gute???
Bizumiremyi Anaclet
Ku wa 2-05-2020Inama zanyu ziratwubaka cyane
Bizumiremyi Anaclet
Ku wa 2-05-2020Inama zanyu ziratwubaka cyane
Bizumiremyi Anaclet
Ku wa 2-05-2020Inama zanyu ziratwubaka cyane
Kamali
Ku wa 2-05-2020We need the source of info or researcher for its credibility
Iyakaremye faustin
Ku wa 30-04-2020Nanjye hari igihe ntegereza kuryama bitinze cyane kugira ngo mbone ibitotsi byihuse, kabisa nibibi cyane nukunaniza umubiri.