Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Bizimana Djihad yavuze babizi ko umukino wa Mali uri buze kuba ari umukino utoroshye cyane ko Mali iribuze ishaka gutsinda igitego hakiri kare.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku mukino uri bubahuze na Mali kuri uyu wa Gatanu saa tatu z’ijoro.
Djihad yagize ati "Mali ni ikipe nziza kandi iri mu makipe akomeye muri Afurika kandi natwe turabizi ko uzaba ari umukino utoroshye, natwe nk’abakinnyi dufite amanota atandatu tutabonye mu buryo bworoshye."
Yakomeje avuga ko babizi neza ko Mali iri buze mu mukino ishaka gutsinda hakiri kare ariko nabo biteguye neza kandi bizeye ko umusaruro uza kuboneka.
Ati "Sinakubwira ngo umukino uzagenda gutya, gusa nk’uko umutoza yabivuze turabizi ko mu minota 15, 20 ishobora kutubera imbogazamizi kuko Mali izadusatira muri iyi minota irebe ko yarangiza umukino kare, turiteguye, gufite ubushobozi bwo guhangana n’icyo gitutu, turizera ko tuzahakura umusaruro mwiza."
Uraba ari umukino w’umunsi wa gatatu w’itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027, umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 17 Ugushyingo 2026. U Rwanda ruyoboye iri tsinda n’amanota atandatu runganya na Mali, Cape Verde na Liberia zikagira ubusa.

Ibitekerezo