Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yandikiye amateka muri Cape Verde iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi 2 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Abasore ba Stephen Constantine batangiye umukino barushwa cyane na Cape Verde yabonye amahirwe agera kuri 3 mu minota 10 ya mbere harimo ayo ku munota wa 9 aho Tavares yasigaranye n’umunyezamu Ntwari Fiacre ariko akawukuramo.
Amahirwe ya mbere Amavubi yabonye ni ayo ku munota wa 15 aho Niyomugabo Claude yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko hakabura umukinnyi ushyira mu izamu.
Cape Verde yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 40 cyatsinzwe na Gilson Tavares ku mupira wari uhinduwe na Mendes.
Amavubi ntabwo yacitse intege yakomeje gushaka igitego ndetse iza kukibona ku ishoti rikomeye rya Niyomugabo Claude.
Hari ku munota wa kabiri w’inyongera, Amavubi yabonye koruneri maze Leroy-Jacques Mickels ayiha Joy-Lance Mickels wahise ayiha Bizimana Djihad wawupashe n’igituza Niyomugabo Claude atera ishoti rikomeye maze umupira uruhukira mu rushundura. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-1.
Amavubi yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, Biramahire Abeddy aha umwanya Iradukunda Elie Tatou.
Izi mpinduka zaje gutanga umusaruro ku munota wa 52 ubwo Iradukunda Elie yatsindiraga u Rwanda igitego cya kabiri ku mupira wari uhinduwe na Joy-Lance Mickles.
Ku munota wa 67, Emeran Noam na Kwizera Jojea baje kwinjira mu kibuga hasohoka Leroy-Jacques Mickels na Mugisha Gilbert. Muhire Kevin na Nshuti Innocent baje kujya mu kibuga Mugisha Bonheur na Joy-Lance Mickels bavamo.
Umukino waje kurangira ari 2-1 maze u Rwanda rufata umwanya wa mbere muri iri tsinda rya K n’amanota 6 kuri 6.

Ibitekerezo