Andi makuru

Amwe mu mabanga ukwiye kumenya atuma abashakanye bakomeza kubana mu byishimo

Amwe mu mabanga ukwiye kumenya atuma abashakanye bakomeza kubana mu byishimo

Ubushakashatsi bwakozwe n’impunguke mu byerekeye imiterere y’ikiremwa muntu, bwashyize ahagaragara amwe mu mabanga ashobora gutuma abantu bashakanye babana mu byishimo ihihe kirekire.

N’ubwo bigaragara nk’ibintu bisanzwe ariko ngo byabaye ngombwa ko bishyirwa ahagaragara kuko imwe mu miryango ihora mu ntonganya bishobora kuyifasha.

1. Kuryama bakuyemo imyenda yose

Aba bashakashatsi berekanye ko byibuze abantu babasha kuryama bakuyemo imyenda yose bagira amahirwe angana na 57 % yo kugira urukundo rurambye kandi bakabana mu byishimo.

Ibi ngo byaba biterwa n’uko kuryamana abantu bakuyemo imyenda yose bituma umubiri wa bo ukoranaho bityo bigatuma biyumvanamo kurushaho.

2.Kwihuza n’abo mwashakiye rimwe mukungurana ibitekerezo mu bijyanye n’urukundo.

Ibi ngo byaba nabyo ari bimwe mu bituma abantu bashakanye vuba cyangwa bamaze igihe bashakanye barushaho kwizerana no kwishima iyo basanze abo bahuje ahanini bagizwe n’umuryango w’abantu 2 gusa (umugore n’umugabo) kuko ngo bamwe hari ibyo babasha kwigira ku bandi.

3.Kutogera mu bukarabiro bumwe.

Aha aba bashakashatsi berekanye ko n’ubwo abantu benshi bagirira ibihe byiza mu bwogero, ku rundi ruhande ngo ibi bituma baharurukanwa vuba bitewe n’uko bahorana ku buryo bushobora no gutuma bakora urukundo batabiteguye cyangwa ngo babiganireho.

4.Kwemera no gukunda impumuro y’uwo mubana.

Nk’uko bikomeza bigaragara muri ubu bushakashatsi bwakozwe, ngo usanga akenshi hari umuntu umwe mu muryango cyangwa se ababana bose banywa inzoga cyangwa itabi.

Umushakashatsi Goldie Hawn avuga ko ari ngombwa kwemera impumuroy’umwuka uva mu kanwa k’uwo murarana cyangwa n’iva ku mubiri we.

5. Kurara mu buriri butandukanye hakoreshejwe ubwumvikane.

Ibi ngo bikunze kubaho mu gihe hari umwe mu babana ukunda kugona cyangwa kuryama nabi kuko ngo ibi ari bimwe mu bituma ababana bashobora gushwana. Ngo biba byiza rero kurushaho iyo habaye ubwumvikane ku bijyanye n’imiryamire aho kugira ngo batandukane bapfuye kutumvikana bakajya bahura ari uko bagiye gukora urukundo.

6.Gukina no gutemberera ahantu hari ubwiza nyaburanga.

Gutembera no kuganira biyana no gukorerana utuntu dutunguranye hagati y’abakundanye kuko bituma bahora batekereza ibihe byiza bahagiriye bityo bigatuma biyumvanamo.

7.Gufata umwanya uhagije ku mibonano mpuzabitsina.

Ibi ngo ni bimwe mu bituma abashakanye bashimishanya mu buriri kurushaho kuko haba habayeho kubanza gutegurana mbere y’igikorwa.

Abashakashatsi berekanye ko kugira ngo abashakanye bahore bishimye, ko bagomba byibuze gukora imibonano mpuzabitsina inshuro 3 ku cyumweru.

Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’inzobere zo mu bigo bitandukanye muri Amerika: Richard Briers, Felicity Kendal, Penelope Keith na Paul Eddington. Harimo abize ubumenyamuntu muri Kaminuza ku kigo cya Maryland na Surrey n’abandi.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Elysee
    Ku wa 22-03-2023

    Vyose birumvikina pe

IZASOMWE CYANE

To Top