Andi makuru

Ecole Fondation Ndayisaba Fabrice mu byishimo (AMAFOTO)

Ecole Fondation Ndayisaba Fabrice mu byishimo (AMAFOTO)

Ishuri ry’incuke rya Fondasiyo Ndayisaba Fabrice (Ecole Fondation Ndayisaba Fabrice) riri mu byishimo nyuma y’uko bakoze ibirori by’abana basoje amasomo y’incuke bakaba bagiye mu mashuri abanza.

Iri shuri ryashinzwe na Ndayisaba Fabrice akaba umuyobozi w’Umuryango utari uwa Leta wihaye intego yo gufasha abana batishoboye wa Fondation Ndayisaba Fabrice.

Kuri uyu wa Gatatu w’iki Cyumweru ni bwo abana biga muri iri shuri ryigisha mu gifaransa basoje amasomo muri iri shuri mu mwaka wa 2023-24 bakorewe ibirori byo gusoza amasomo (graduation).

Uwimana Alice akaba umuyobozi w’iri shuri (directrice) yavuze ko ari ibintu bishimishije kandi ko bigaragaza ko ishuri rya bo ryigisha.

Ati "ni ibintu bishimishije cyane kubona aba bana basoje amasomo ya bo, kubakorera ibi birori rero bitera imbaraga barumuna ba bo kandi binagaragaza ko twigisha."

Ndayisaba Fabrice washinze Umuryango wa Ndayisaba Fabrice yavuze ko atifuza ko bigarukira aha ahubwo yazagira n’ishuri ribanza.

Ati "Ni ibintu biba bishimishije cyane. Ubu ishuri rimara gufata umurongo neza ndanatekereza ko nazagira n’ikigo cy’amashuri abanza."

Umwaka w’amashuri w’iki kigo wa 2024 - 2025, uzatangira 26/08/2024.

Ecole Fondation Ndayisaba Fabrice ribarizwa mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagari ka Ngoma Umudugudu wa Intaho.

Cake bakase mu kwishimira ko basoje amasomo
Abana basoje amasomo bari bishimye
Ndayisaba Fabrice nubwo urugendo rukiri rurerure ariko yishimira intambwe amaze gutera
Ababyeyi bari baje gushyigikira abana ba bo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Prosper isingizwe
    Ku wa 31-07-2024

    Mukure mugejuru mukomeze umugambi wp kurerera u Rwanda kuko nizo shingano mufite

  • Prosper isingizwe
    Ku wa 31-07-2024

    Mukure mugejuru mukomeze umugambi wp kurerera u Rwanda kuko nizo shingano mufite

IZASOMWE CYANE

To Top