Andi makuru

MC Brian umaze kubaka izina yishyuriye Mutuelle abaturage 700 (AMAFOTO)

MC Brian umaze kubaka izina yishyuriye Mutuelle abaturage 700 (AMAFOTO)

Umushyushyarugamba umenyerewe mu bikorwa bitandukanye bya siporo Shema Natete Brian uzwi nka MC Brian n’inshuti ze "MC Brian & Friends" bishyuriye abaturage Ubwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de Sante) 700 bo mu Karere ka Gicumbi.

Ni igikorwa cyabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024 aho mu bakitabiriye harimo na Meya wa Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel.

Ni igikorwa akoze nyuma y’ubukangurambaga bwiswe ’One for One’ aho babashije gukusanya ayishyurira abaturage 700 bo mu miryango 148 Ubwisungane mu Kwivuza, bufite agaciro ka 2,100,000 Frw.

MC Brian yavuze ko mu mahirwe abona abikesha igihugu gifite ubuyobozi bwiza na we afatanyije n’inshuti ze bagira icyo bakora ngo bafashe abatishoboye.

Ati "ni byiza ko dutekereza no kubadafite ubushobozi, muri bike tubona na bo tukabibuka. Igihugu cyampaye amahirwe, ni byinshi nkikesha rero njye n’inshuti zanjye tukavuga ngo dutange amaboko."

Meya wa Karere ka Gicumbi, Ndagijimana Emmanuel yashimiye MC Brian n’inshuti ze kuri iki gikorwa bakoze kuko ari indashyikirwa, abantu 700 bagiye kwivuza umwaka wose kubera bo.

Ati "Turabashimira kuba badufashije guha mutuelle abaturage 700, ni abantu benshi. Buriya mu Karere hari abaturage baba bafite ubushobozi ariko hari n’abandi bigora. Rero twarebye ku byiciro bidafite ubushobozi bwo kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza."

MC Brian & Friends iki gikorwa ni igikorwa ngaruka mwaka bakora mu rwego rwo gukomeza gufasha umuryango Nyarwanda.

Imiryango 148 igiye yishyuriwe Ubwisungane mu Kwivuza na MC Brian & Friends
MC Brian ashyikiriza Meya wa Gicumbi sheka ya 2,100,000 Frw
MC Brian avuga ko muri bike umuntu abona akwiye kwibuka n'abatishoboye
Meya wa Karere ka Gicumbi yishimiye MC Brian n'inshuti ze
Hishyuriwe Mutuelle abaturage 700
Byari ibyishimo bikomeye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • MANIRIHO Ptrick
    Ku wa 16-09-2024

    Nashakaga kuvugana numukozi wa Isimbi TV iwacu ni Imudende mu karere ka Rubavu murakoze

  • MANIRIHO Ptrick
    Ku wa 16-09-2024

    Nashakaga kuvugana numukozi wa Isimbi TV iwacu ni Imudende mu karere ka Rubavu murakoze

  • MANIRIHO Ptrick
    Ku wa 16-09-2024

    Nashakaga kuvugana numukozi wa Isimbi TV iwacu ni Imudende mu karere ka Rubavu murakoze

IZASOMWE CYANE

To Top