Andi makuru

Catchyz ikorana n’ibyamamare nka Melodie, Vanessa Raissa... yakuyeho urujijo, Anita Pendo na Japhet mu mbaraga zidasanzwe

Catchyz ikorana n’ibyamamare nka Melodie, Vanessa Raissa... yakuyeho urujijo, Anita Pendo na Japhet mu mbaraga zidasanzwe

Urubuga rwa mbere mu Rwanda rufasha abantu kugura ibintu kuri murandasi rwa Catchyz rwakuyeho urujijo ku bantu bakekaga ko ibicurazwa byabo biba ku biro byaho ahubwo biba kuri Murandasi.

Ni kenshi wagiye wumva kompanyi ya Catchyz, urubuga rufasha abantu kugura no kugurisha kuri murandasi(internet) nta komisiyo uciwe, aho bamwe mu byamamare nka Bruce Melodie bafunguyeyo iduka.

Binyuze mu mashusho bashyize hanze, Catchyz yakuyeho urujijo ku bantu batekerezaga ko ibicuruzwa byabo biba ku biro byabo ku buryo wajyayo akaba ari ho ubigurira nk’uko uhaha ibindi, aho basabanuye ko ibicuruzwa byabo biba kuri murandasi gusa aho wajya kuri rubuga rwabo unyuze hano ubundi ugahaha icyo wifuza bitagusabye guta umwanya wawe ujya kubishaka mu maduka.

Catchyz yasohoye amashusho agaragaza abajura bagiye ku biro byayo bazi ko ibicuruzwa bigaagara ku rubuga rwayo biba biri ku biro byayo.

Ab bajura babwiraga abakozi ba Catchyz bati“imodoka na televiziyo mwerekanye ejobundi biri hehe?” Abakozi ba Catchyz bati“nta bicuruzwa tugira hano. Imodoka ni iyo umucuruzi yashyizeho, umukiliya ni we umwihamagararira bakavugana naho twe duhurira nabyo.”

Muri ako kanya hahita hagaraga umunyamakuru Anita Pendo na Japhet usanzwe ari umunyarwenya bose bakorana na Catchyz aho baje nk’abantu bafite imbaraga zidasanzwe(Super Power), bahita birukana abo bajura.

Aya mashusho akaba ari agace kamwe mu duce twinshi Catchyz izagenda isohora irushaho gusobanurira abantu imikorere yayo.

Aya mashusho yakozwe na Catchyz mu rwego rwo kwamamaza ibikorwa byayo, ni amashusho afite umwihariko, akoze neza ndetse asobanura buri kantu kayarimo bituma uyareba asobanukirwa ndetse arashamaje kubayareba.

Kugeze ubu Catchyz ikorana n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda aho bimwe biharira kuri uru rubuga ibindi bikaba bifiteho amaduka bacururizaho, muri ibyo byamamare harimo; nk’umuhanzi Bruce Melodie, umunyamakuru Anita Pendo, Lucky Nzeyimana, itsinda ry’urwenya rya Bigomba Guhinduka, Uwase Raissa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, Patycope n’abandi.

Abajura bateye ku biro bya Catchyz bazi ko ari ho basanga ibicuruzwa
Japher na Anit bazakomeza kugaragara muri aya mashusho y'uruhererekane ya Catchyz nka Super Power
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top