Andi makuru

Ibintu umukobwa aba agomba kwimenyereza mu gihe yitegura kurongorwa

Ibintu umukobwa aba agomba kwimenyereza mu gihe yitegura kurongorwa

Umuntu aravuka agakura ariko igihe kikagera nawe akava iwabo akajya gushinga urwe, ku miryango biba ari ibyishimo kuko aba ari amahirwe yo kuyagura.

Nk’umukobwa uba uvuye mu muryango we agiye gushaka mu wundi, aba afite impungenge nyinshi yibaza twinshi mu by’ukuri umuntu yavuga ko dufite ishingiro, kuko nta n’umwe ushyingirwa adafite amatsiko y’uko agiye kubaho.

Dore ibintu 10 umukobwa aba agomba kwimenyereza

Kwimenyereza kwicisha bugufi no gushaka inshuti nshya

Benshi usanga iyo bamaze gushyingira bakuraho za telefone, bakuriza ibiciro kuko baba bumva ko bageze mu rwabo ariko biba ari ngombwa ko yisanisha n’abandi, akongera inshuti aho kuzigabanya, kuko hari igihe ava aha agashaka kure agasanga nta muntu ahazi, urumva ko aba agomba kubiyegereza, ikindi kandi urugo rwabo ruba rugomba kugendwa.

Kwihanganira ibigeragezo

Agomba kumenya ko akuze, akumva ko agiyekwigerekaho umutwaro w’urugo kandi ko urugo ari rugari ruba rufite byinshi rubazwa bitandukanye n’uburyo yajyaga abaho, akumva ko uwo bagiye kubana atari wa wundi wamuhamagaraga amwita Cherie, chouchou,honey,… buri kanya, ko izibana zikomanya amahembe, ko ashobora kubura urubyaro, umugabo agafungwa, mukabura akazi,… aha rero bisaba kwihangana no gusenga cyane.

Kwimenyereza gukora cyane

Agomba kumenya ko agiye kubaka umuryango we, ko ari bantu 2 bagiye kubaka urugo, mukobwa uba ugomba kwivanamo ubunebwe bwose n’ubutesi.

Gutangira kwirengagiza iby’iwabo

Umukobwa aba agomba kumenya ko agiye mu rwe, ibyo kuririmba ngo papa afite imodoka, amafaranga,… rwose agomba kumenya ko umutungo w’ababyeyi atari uwe cyangwa uw’umugabo we, niba ageze mu rwe akararira ibidakaranze agomba kumva ko bimuryoheye aho kuvuga ngo kandi iwacu ubu barariye ifiriti.

Kwimenyereza guhendahenda no kuguyaguya

Abagabo bakunda umuntu ubitaho, kimwe n’abana, akumva ko agomba kuguyaguya umugabo akamuha umunezero haba mu bikorwa cyangwa mu mvugo.

Guhanga udushya

Abagabo bakunda abagore bahorana udushya tuganisha ku iterambere, mu gihe witeguye kurushinga tangira uhimbe udushinga, mu gihe mubana utumubwire, niba ari aga credit (inguzanyo) ubona kabafasha kamubwire mugafate,…

Kwimenyereza gukorera kuri gahunda

Mukobwa nushaka umugabo ugihuzagurika, muzajya muhora mu ntonganya, kuko abagabo baba bashaka umuntu udahuzagurika n’ubwo wenda hari n’abagabo usanga bajagaraye, niba aguhaye ibihumbi 100 byo kugura televiziyo uramenye utazagenda ukabigura imyenda utabanje kumubaza, niba ari iki ni iki ? Kandi irinde kumufatira aho ubonye hose, menya igihe cyo gukina, icyo kuryama n’icy’akazi !

Amabanga yo mu buriri

Hari abantu benshi banga gupfumbatwa, ariko mukobwa niba ugiye gushaka ugomba kumenya ko umugabo wawe azagupfumbata, kandi nawe ukamupfumbata, hari nababiteramo urwenya ngo ni ukwinjira mu muryango w’abarara bambaye ubusa, nawe rero uramenye !!

Menya gahunda yo gutegura umugabo, kandi umunezeze, agukunde,
umukunde !! Niba hari ibyo ufitiye amatsiko baza umubyeyi wawe, nyogosenge
cyangwa undi wisanzuraho ariko atari uwo kukworeka.

Kwimenyereze kurera no guheka

Mu gihe uba witegura kuba umubyeyi mu gihe cya vuba, uba ugomba kugira byinshi umenya ku buzima bw’umugore utwite, wabyaye cyangwa se uko umwana afatwa ahabwa uburere bwiza.

Irinde amabwire

Nyuma yo kubaka urwawe ubwirwa byinshi ibisenya cyangwa ibyubaka,… nawe rero iyo wishinze ibyo ubwirwa na buri wese ubura aho ufatwa ukisenyera nta n’iminsi ibiri, ikindi kandi va mu byo wirirwagamo ukiri umukobwa, niba hari aho ugiye menya gusaba uruhushya umugabo cyangwa se uhamubwire, ibyo utangira kubyimenyereza mbere utaranagera mu rwawe ! Ikindi kandi imenyereze gusenga kandi unabitoze uwo mugiye kubana.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Isimbi
    Ku wa 21-10-2022

    Thank u sana

  • Isimbi
    Ku wa 21-10-2022

    Thank u sana

  • David
    Ku wa 8-04-2022

    Murakoze cane! Mutubwire nivyo umuhungu asabwa.

  • David
    Ku wa 8-04-2022

    Murakoze cane! Mutubwire nivyo umuhungu asabwa.

  • Ihirwe
    Ku wa 6-04-2022

    Murakoze

  • Mushimiyimana Aaron
    Ku wa 26-09-2020

    Ni byiza cyane murakoze

  • Jb
    Ku wa 20-09-2020

    Disi urakoze gutanga impanuro nziza, iyaba abanyamakuru bose bagiraga umwana wo kwigisha abantu gutya izi divorce nyinshi zagabanuka, uragahorane Imana

  • Kimenyi
    Ku wa 17-09-2020

    Murakoze cyane
    Mutubwire n’umuhungu ibyo asabwa

IZASOMWE CYANE

To Top