Andi makuru

Inkomoko y’Insigamigani: Yazize Abaswere!

Inkomoko y’Insigamigani: Yazize Abaswere!

Uyu mugani bawuca iyo babuze agashweshwe k’icyo umuntu yazize; nibwo babura uko babikika bagapfa kuvuga bati “Yazize abaswere. Wakomotse kuri Kiranga cya Sagashya w’i Magu na Rugarika (Gitarama); ahasaga mu mwaka w’i 1600.

Mu mateka y’u Rwanda, harimo n’ayacukumbuwe n’Umupadiri Leon Delmas, mu gitabo cye yise “Généalogies da la Noblesse du Rwanda,” aho yagiye agaragaza amwe mu moko y’Abanyarwanda n’inzu ziyakomokaho.

Muri iryo sesengura niho yanagaragaje ko hariho ubwoko bw’inzu bwitwa “Abega b’Abaswere.” Nubwo we yasobanuye ko ari Abega b’Abahutu, ariko abacukumbuzi b’amateka y’impitabihe ku Rwanda, ntabwo ari ko babigaragaza kuko amateka nyakuri agaragaza ko bafite inkomoko kuri iyi nsigamigani.

Ubundi kera ubwoko bw’Abega bwari bumwe bwose, bukeye ku ngoma ya Mibambwe Gisanura bicamo ibice bibiri babitewe n’inzigo. Hariho umugabo w’umwega witwa Kiranga, agatura i Magu na Rugarika (Komini Musambira0, bukeye uyu mugabo Mugarura w’umutsobe wari umwiru mukuru n’umutware wa Gisanura wari utuye i Kinyambi cya Runda na Gihara, arongora mubyara wa Kiranga witwaga Nyirandama ya Mpungawo ku Muremure wa Ngoma; hamwe no kwa Kiranga uwo.

Yamushyize mu rugo rwe rw’i Kinyambi, Nyirandama amaze kurongorwa, Kiranga ajya gukeza kwa Mugarura, biba kwisanga kuko mubyara we yari inkundwakazi.

Mugarura yaramukunze cyane bimutonesha; amugira umutware w’urwo rugo rwe rw’i Kinyambi, ari rwo rwa Nyirandama. Kiranga amaze kwizihirwa n’ubutoni, yuzura na mubyara we Nyirandama karahava; ndetse ak’ububyara gatuma ahinduka nka nyirurugo.

Rubanda rwaje gutangira kubihurahura babihwihwisa, kugeza ubwo bagenzi be batangiye kumurega kuri shebuja, ariko Mugarura yanga kubyumva, kuko yamukundaga cyane. Abandi nabo banze gushirwa bagumya kumureguza, kugeza ubwo ibirego bimwuzuyemo.

Yaje gushyiraho ingenza zo kumugenzurira rwihishwa ngo nizibibona zizamufate abone icyaha cyo kumunyaga. Ingenza zitangira ubwo zirubikira. Nyirandama na Kiranga ntibakabimenye kuko byagirwaga rwihishwa.

Rimwe rero Mugarura yari yaragiye mu rugo rwe rw’i Bunyonga h’i Kayenzi (Gitarama), Kiranga na Nyirandama baza gushyikirana, icyo gihe ingenza zari ziberetse bugufi aho; zigira zitya ziroha mu nzu zibagwa gitumo, Kiranga arahubuka; ahubukana icumu, bagiye kumufata aritikura umwe mu ngenza amutsinda aho; akaba Umutsobe mwene wabo wa Mugarura.

Intumbi imaze kugarama, Kiranga yarahunze ajya iwe i Magu; akoranya umuryango we awumenyesha ko yishe mu Batsobe, bose bahera ko bisuganya bateranira hamwe kugira ngo barinde inzigo. Hagati aho inkuru ishya umuti igera kuri Mugarura i Bunyonga; bamumenyesha ko Kiranga yishe mwene wabo wari mu ngenza ze.

Mugarura yavuye i Bunyonga igitaraganya ajya i Kinyambi ahambisha ya ntumbi, imaze guhambwa, Abatsobe bajya inama yo gutera Abega b’i Magu bashaka guhora. Bamwe, bagiraga bati “Turatera mu Bega b’i Magu baratumara dushirire yo turi benshi kandi twahoreraga umuntu umwe,” bati “Ahubwo ibyiza ni uko twajya kurega ibwami.”

Bemeje ibyo; Mugarura abajya imbere n’i Bumbogo kwa Gisanura, akoma yombi, ati “Nyagasani, Abega banyiciye umuvandimwe, none ndagusaba kubatumira ngo ubambarize icyo bamuhoye.”

Bahise bahutikanya barabatumira, baritaba; basanga Gisanura i Bumbogo. Bagezeyo Mugarura ashinga urubanza, mu buryo yahatse Kiranga akamukiza; hanyuma we akarenga akamucyurira urugo.

Yunzemo n’uko yishe murumuna we wari usanzwe aryamanye n’umugore we; yamwumva agashiguka akamutikura icumu, akamutsinda aho. Babajije Kiranga icyo yamuhoye, araricurika ararahira ati “Uwo muntu namwishe nte ko maze iminsi ndi iwanjye narasezeye kuri Mugarura, ngo njye kumara urubanza kandi ko rubanda rwose rubizi?”

Icyatumye abivuga atyo ni uko yamwishe rwihishwa nta wundi muntu uhari; yemwe nta n’induru yavuze! Ubwo ariko mbere yo gucirwa urubanza, ibwami bari batumije Nyirandama muka Mugarura bamubaza ko bamusanganye na Kiranga koko; arabihakana arumiriza; ahubwo abemeza ko Kiranga yari yarasezeye agataha.

Ati “Uwo yapfuye undi amaze amezi abiri iwe,” bamubaza ko yamenye uwishe uwo muntu; ati “Twarabyutse dusanga intumbi igaramye mu rugo, sinamenye uwamwishe.”

Naho ni inama y’Abega b’i Magu, Abatware bari aho batangishije Mugarura abagabo arababura, umwe mu Bega bari aho abindikirana Gisanura, ati “Ca inzigo ubwo ngubwo uwo muntu yishwe n’abaswere (abasambane) ntiyishwe n’Abega!”

Rubanda rwumvise iryo jambo abaswere, inkwekwe bayivaho biyamirira, barabiseka bihinduka urwenya; ndetse na Gisanura arabiseka, Mugarura arumirwa abura icyo avuga; Gisanura aca inzigo.

Kuva ubwo, Abega bakomoka kwa Kiranga batangiye kubita “Abaswere”. Ucitse aha, bati “Ni umuswere;” ucitse aha, bati “Ni umuswere!” Bakomeza kubyogeza biviramo guhinduka nk’ubwoko bw’uburasangata; ariko bubi kuko byaturutse ku nzigo.

Niyo mvano y’uyu mugani bacira ku muntu bayobewe agashweshwe k’icyo yazize; babura uko babivuga, bati “Ubwo ngubwo yazize Abaswere!” Kuzira abaswere — Kuzira inkonkobotsi itazwi.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top