Andi makuru

KERA HABAYEHO: Umugani wa Ngunda igice cya I

KERA HABAYEHO: Umugani wa Ngunda igice cya I

Habayeho umugabo akitwa Ngunda. Uwo mugabo yari icyago, yari ishyano, yari igisahiranda ; uko yaryaga ni nako yahingaga. Yahingaga Rubona yose agakubitaho na Musasu. Iyo ni yo yari isambu ye. Ndetse ngo imisozi y’i Rwanda ni amabimba Ngunda yashingaga. Uwo mugabo yari afite n’imirima ku Nyundo ya Bugoyi.

Arakunyarukira ashaka umugore, akaba, umukobwa wa Gacumu. Arongera ashaka undi, akaba umukobwa wa Mirenge ku Ntenyo. Ashakiraho n’abandi bane, bose bashyika batandatu. Ukuntu yaryaga, nta mugore umwe wajyaga kumubumba.

Umunsi umwe Ngunda aribwira, ati « ngiye kwa databukwe kumuha umubyizi. » Ngunda arakugendera no ku Ntenyo, abwira kwa sebukwe ati «munkwikirire amasuka mirongo itanu njye kubaha umubyizi. » Kwa sebukwe bakaba abakungu, amasuka barayakwikira, barayamuha, ajya guhinga.

Atangirira mu Rugondo, ahinga Ntenyo yose, abirinduka mu Kinyoro kwa Byakuzacumu. Ngunda agakubita isuka hasi kabiri, ubwa gatatu akazamura agafuni. Ngunda amara atyo amasuka yose, ntiyasiga n’imwe, abona guhingura. Ni uko wa murima Ngunda ahinze, Mirenge awoherezamo abatezi. Abatezi bakorera kubura hasi no kubura hejuru, barihata cyane ariko ubuhinge burabananira.

Mirenge abibonye ati « uyu muntu waduhingiye atya, na twe tumuhembe. » Babaga Ingumba kabombo, bashesha amafu, bavomesha amazi yo kuvuga imitsima, benga n’amayoga menshi ndetse n’ abaturanyi bazana amazimano.

Inyama zimaze gushya n’imitsima imaze kuvugwa bazana ibidasesa badendezaho inyama, bazana n’imbehe nyinshi zuzuye umufa, bakwiza ibibindi by’inzoga mu nzu yose, amarobe y’imitsima bayuzuza ibyibo n’amakangara.

Byose bamaze kubitunganya, bahamagara umukwe wabo ngo naze afungure. Maze bamuha amazi arakaraba, bamubisa mu nzu ararya.

Muramu we abarira ko amaze kurya, amushyira amazi yo gukaraba. Ngunda amubonye aramubwira ati «jye nduzi ko iyi nka nyitonoye, abahungu bayiriye bariye inka iryoshye ! »

Kwa Mirenge bumvise iryo jambo barumirwa. Mirenge abwira umugore we ati « dore umukwe wacu ntaho atereye kandi yadukoreye. None tabaranya uzane akari gasigaye mumwongere n’izindi nzoga. Jye icyampa ngo yijute irya none. »

Ni uko Ngunda bamushyira ukuguru kwari gusigaye bamuzanira n’inzoga. Koko rero ni ho yari akigera mu mahina yo kurya, agakaraga irobe ry’umutsima akariyongobeza. Imikarago y’umutsima ikabisikana n’intongo z’inyama n’umufa.

Byose akabivundiranya akaroha mu nda. Ngunda akagira umuheha witwa Ruvunabataka; yaba awukubise mu kibindi cy’inzoga, akagisoma umusa umwe akaba arakonoje.

Ni uko amaze kurya arasohoka; asohoka yimyoza ngo ntacyo ariye. Nyamara ubwo yari amaze ingumba yose wenyine kandi bamuhaye n’ibibindi by’inzoga na byo biguze inka, byose arabitsemba, agenda abibogekeye mu ibondo rimwe. Nuko kwa sebukwe baramuherekeza arataha. Basigara batangarira inda nini ya Ngunda.

Ngo yakubitaga isuka hasi akazamura ifuni
Ngunda yararyaga cyane

Igice cya kabiri nacyo tukizane???

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Umucyo djazira
    Ku wa 29-09-2024

    Muzarebe ukuntu inkuruziza za nditse zajya ziba ari inyuguti nini pe kukonku munu uba ashaka nkoku yandika biramugora mubikoze mwaba mudukoreye

  • Niyonzima
    Ku wa 7-09-2024

    Mugiterekeho kbs

  • mugisha
    Ku wa 1-10-2022

    Irasekeje
    cyane

  • Innocent
    Ku wa 12-08-2022

    Nkunda gusoma inkuru za ngunda part 2 nayo muyizane

  • Elisa
    Ku wa 21-05-2021

    Yemwe mukomeze mutwibutse ayo mateka pe

  • Samuel Niyonagize
    Ku wa 21-05-2021

    mugire vuba kabx, inkuru ya NGUNDA iraryohaa

  • Samuel Niyonagize
    Ku wa 21-05-2021

    mugire vuba kabx, inkuru ya NGUNDA iraryohaa

  • radu
    Ku wa 21-05-2021

    yes mugiterekeho kbs

IZASOMWE CYANE

To Top