Andi makuru

Ni umunsi wo gusomana! Ibintu byiza umubiri w’umuntu wungukira mu gusomana

Ni umunsi wo gusomana! Ibintu byiza umubiri w’umuntu wungukira mu gusomana

Uyu munsi tariki ya 6 Nyakanga, ni umunsi mpuzamahanga wo gusomana. Gusomana ni ikimenyetso cy’urukundo kuri bamwe, kikaba ikimenyetso cy’imyitwarire mibi ku bandi. Mu muco wa kinyafurika, gusomana byo bisa n’aho ari bishya, ubikoze afatwa nk’umunyamahanga cyangwa se uwataye umuco.

Wenda muri iki gihe aho bisa n’ibitangiye kumenyerwa mu mijyi ariko n’aho iyo ubikoreye mu ruhame, ntihabura abakureba ukundi.

Icyakora n’ubwo bitavugwaho rumwe ku babikora, gusomana ni ikimenyetso cyiza, gifite n’akamaro ku buzima bw’ubukora.

Impuguke akaba n’umwanditsi w’ibitabo ku rukundo Andréa Demirjian we yagize ati “Gusomana ni urukundo ruhamye. Uba wageze mu mwanya wa roho yawe. Gusomana bigera ku ndiba y’umutima wawe kuko ni bwo buryo bwo kugaragaza urukundo nyarwo. Gusomana rimwe ku munsi bishobora kukurinda kurwara.”

Twifashishije inkuru yanditswe na CNN, tugiye kukugezaho imimaro 8 umubiri w’umuntu wungukira mu gusomana.

1.Bifasha kugabanya umuvuduko w’amaraso

Impuguke Demirjian ivuga ko “gusomana” bituma umutima w’umuntu utera neza, bikawuha umutuzo uwuha kugabanya umuvuduko w’amaraso. Bituma amaraso atembera neza mu ngingo zose z’umubiri.

2.Bigabanya kuribwa umutwe n’imisonga

Demirjian avuga ko nk’umuntu uribwa umutwe ndetse n’abaribwa kubera kujya mu mihango, iyo basomanye n’abo bakunda akanya kanini bibafasha kugabanya uburibwe bari bafite. Uyu mugabo avuga ko nk’ababana cyangwa abakundana, badakwiye kugira urwitwazo igihe barwaye umutwe, ahubwo ko ari byiza gufatirana icyo gihe bagasoma abakunzi babo kugira ngo na bo boroherwe.

3.Byoza amenyo

Kubera imvubura z’amandwe zivubura menshi iyo muri gusomana, ayo macandwe yoza amenyo, bikayarinda umwanda ushobora kuyajyaho ukagutera uburwayi bw’amenyo.

4.Kwigirira icyizere

Ubushakashatsi bwakorewe mu Budage bwagaragaje ko abagabo bava iwabo mu ngo bamaze gusomana n’abagore babo, biriranwa icyizere n’akanyamuneza ku kazi kandi bagatanga umusaruro.

5.Bituma uhorana itoto

Demirjian avuga ko gusomana birambura imitsi yo mu ijosi n’ibice by’uruhekenyero, bigahora birambuye ari naho hakunze kugaragaza ko umuntu akuze. Iyi mpuguke ivuga ko mu gusomana uba urambura iyo mitsi maze uhagora ugaragara nk’umusore cyangwa inkumi.

6.Ni intangiriro nziza ku bashaka gutera akabariro

Demirjian avuga ko iyo mugiye gukora imibonano mpuzabitsina, hari ubwo mwese cyangwa umwe muri mwe aba atabishaka cyangwa atabirimo neza. Avuga ko gusomana ari yo ntangiriro nziza, ituma mubanza kwiyumvanamo , bikaza gutuma n’igikorwa kiri imbere kigenda neza.

7.Gusomana bibyutsa imisemburo y’ibyishimo

Niba ubabaye, wikiyicisha agahinda, shaka umukunzi wawe umuhe akabizu. Demirjian avuga ko gusomana bivumbura imisemburo y’ibyishimo mu bwonko, uwari ufite agahinda kakagenda.

8.Kugabanya umubyibuho

Demirjian avuga ko gusomana ari byiza kuko bigufasha kugabanya ibilo iyo ufite umubyibuho ukabije. Avuga ko ubusanzwe nk’iyo uri muri siporo isanzwe, nibura bigutwara iminota 30 kugirango ugabanye calories hagati ya 8 na 16 mu mubiri wawe, nyamara ngo gusomana by’akanya gato bishobora kubigufashamo byihuse.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ineza fifi
    Ku wa 27-09-2021

    Murakoze kutubwir imimaro yogusoma kk usanga bidufasha gukuza urukund

  • Tumaini Le b ok n
    Ku wa 1-08-2021

    Rwose inama zanyu ziranyubaka lurakoze

  • Uwayezu jean Damascene
    Ku wa 1-08-2021

    Andika Igitekerezo Hano ariko se ko abantu bavugango gusomana ni uburaya nukuberi mutubwire kbs

  • Tuyizere M.patrick
    Ku wa 30-07-2021

    Mwakoze cyane kutugezaho inkuru nkizo

  • Tuyizere M.patrick
    Ku wa 30-07-2021

    Mwakoze cyane kutugezaho inkuru nkizo

  • Niyongere Frédéric
    Ku wa 27-07-2021

    Mwaramutse ,?turabashimira cyane KU nama dusannga murizi nkuru mudusangiza .mukomeze ntimuzacike intege
    Turabakurikiye

  • Niyongere Frédéric
    Ku wa 27-07-2021

    Mwaramutse ,?turabashimira cyane KU nama dusannga murizi nkuru mudusangiza .mukomeze ntimuzacike intege
    Turabakurikiye

  • Niyongere Frédéric
    Ku wa 27-07-2021

    Mwaramutse ,?turabashimira cyane KU nama dusannga murizi nkuru mudusangiza .mukomeze ntimuzacike intege
    Turabakurikiye

  • Gigii
    Ku wa 13-07-2021

    Namwe mwizee kweliii amenyo yoga ate, ibiro bishira bite

IZASOMWE CYANE

To Top