Andi makuru

Umunyamakuru wa RBA yitabye Imana

Umunyamakuru wa RBA yitabye Imana

Herman Ndayisaba wari umaze igihe kinini akorera ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) yitabye Imana azize uburwayi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo RBA yasohoye itangazo ivuga ko ibabajwe no gutangaza inkuru y’akababaro y’uko Herman wari umukozi wayo yitabye Imana.

Herman Ndayisaba akaba yari amaze iminsi arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Uyu munyamakuru yitabye Imana ku munsi w’ejo hashize ku wa 7 Mata 2022 azize uburwayi bwa Diabetes n’umvuduko w’amaraso.

Yari amaze imyaka irenga 5 akorera RBA mu karere ka Gicumbi, yanakoreye kandi RBA mu bindi bice by’igihugu nka Nyagatare na Rubavu.

Herman Ndayisaba yitabye Imana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 1-12-2022

    Niagahomamunwu kubona umunyamabanga mukuru wa minisiteri agatambaro indinke, aho gutanga urugero Mu kubirwanya. Nafungwe, yarizize.

IZASOMWE CYANE

To Top