Andi makuru

Urukukiko rwongereye Bamporiki igifungo

Urukukiko rwongereye Bamporiki igifungo

Urukiko Rukuru rwongereye igifungo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard yari yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye kiva ku myaka ine kigera ku myaka 5.

Uyu munsi ni bwo hasomwe umwanzuro ku bujurire bwa Bamporiki Edouard wari wakatiwe imyaka 4 n’ihazabu ya miliyoni 60 nyuma yo guhamwa n’icyaha yashinjwaga n’Ubushinjacyaha cyo kwakira indonke (ruswa) no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Urukukiko Rukuru rukaba rwamukatiye imyaka 5 y’igifungo ariko ihazabu yo iramanuka iva kuri miliyoni 60 igera kuri miliyoni 30.

Tariki ya 30 Nzeri 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, ibyaha bibiri maze rumukatira imyaka 4 y’igifungo ndetse n’ihazabu ya miliyoni 60.

Bamporiki Edouard yahise ajuririra iki cyemezo mu Rukiko Rukuru ndetse uyu munsi akaba yaburanye mu bujurire.

Tatiki ya 19 Ukuboza 2022, Bamporiki yatakambiye Urukiko asaba ko yagabanyirizwa ibihano ndetse kikaba cyasubikwa akaba yakomeza gukorera igihugu.

Bamporiki yemera ko yahawe amafaranga yitwa Inzoga kugira ngo asabire imbabazi inshuti ye Norbert Gatera wari wubatse bitemewe n’amategeko mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati "Ndatakamba nsaba imbabazi ko nakiriye ibyo ntagombaga kwakira."

Me Kayitana wunganira Bamporiki yabwiye Urukiko ko uyu mugabo yagize uruhare mu kubaka Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda rero ko yasubikirwa igihano agakomeza gukorera igihugu.

Bagaragarije kandi Urukiko ko umugore we arwaye arembye ndetse ko yenda gusubira kwivuza mu Bufaransa rero ko akwiye kumuba hafi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko urukiko rwisumbuye rutigeze rusuzuma ibyo kuba Bamporiki yarakoze ibyaha ari umuyobozi kandi usobanukiwe, busaba ko ibihano by’igifungo cy’imyaka 4 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 60FRW byahindurwa, agahanwa biruseho.

Uko kuburana mu Rukiko Rwisumbuye byagenze

Bamporiki yisanze imbere y’Ubutabera nyuma y’uko Gatera Norbert ufite Uruganda rwitwa Norbert Business Group rutunganya inzoga, yandikiye Umunyamabaga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, atanga ikirego cy’akarengane akorerwa na n’uyu mugabo amutoteza amusaba ruswa cyangwa ngo afungishe ibikorwa bye birimo uruganda rukora za Gin n’ubusitani buzwi nka Romantic Garden buherereye ku Gisozi.

Yavuze ko kandi uruganda rwe rwafunzwe n’Umujyi wa Kigali kubera amakuru yatanzwe na Bamporiki ko rutujuje ibisabwa.

Yigiriye inama yo gushaka Bamporiki ngo amufashe kuba rwafungurwa, icyo gihe ngo amubaza amafaranga yatanga kugira ngo ibikorwa bye bidafungwa.

Bemeranyije guhurira kuri Grande Legacy Hotel, Bamporiki amwizeza ko amuhuza na Visi Meya w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imyubakire n’ibikorwa remezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, akamufasha gufungura urwo ruganda.

Ku mugoroba wa tariki 4 Gicurasi 2022, Gatera Norbert ari kumwe n’inshuti ye, bahuye na Bamporiki ari kumwe na Mpabwanamaguru ariko bakaba bari babimenyesheje RIB.

Icyo gihe ngo Bamporiki yasabye Gatera kujya kuzana ya amafaranga, ayahagejeje nibwo Bamporiki yatanze itegeko ry’uko bayashyira kuri ’Reception’.

Ubwo bari bicaye kuri iyo hotel ari bane, bakomeje gusangira kugeza nka Saa Sita n’Iminota 24 z’Ijoro ryo ku wa 5 Gicurasi 2022.

Icyo gihe ngo basohotse, kubera ko Gatera yari yatanze amakuru ku Bagenzacyaha, bahise babafatira muri parikingi, amafaranga amwe asangwa mu modoka ya Mpabwanamaguru, andi mu ya Bamporiki, mu gihe andi yari ari kuri Reception.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Bamporiki, abishaka, yitwaje ko ashobora gufungisha uruganda rwa Gatera, yamwatse indonke ya miliyoni 10 Frw kugira ngo atazatanga amakuru kuri urwo ruganda.

Bwasobanuye ko kuba Bamporiki amaze kubona ko Gatera atamuhaye indonke ya miliyoni 10 Frw, yihutiye gutanga amakuru kwa Visi Meya Mpabwanamaguru, ahita ajya gufunga rwa ruganda.

Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko yitwaje ububasha afite, Gatera amaze kwemera kumuha amafaranga, Bamporiki yahamagaye Visi Meya Mpabwanamaguru ngo aze bahure na Gatera, amufungurire uruganda.

Ikindi kimenyetso Ubushinjacyaha bushingiraho, ngo ubwo Bamporiki yabazwaga mu Bushinjacyaha, yivugiye ko ari we watanze amakuru kuri urwo ruganda.

Ikindi ngo yizezaga Gatera ko amuhaye ayo mafaranga, uruganda rwe rwafungurwa ubundi agakora akiteza imbere, na we akajya agira ikintu abonaho.

Ku cyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, Umushinjacyaha yasobanuye ko ubwo umugore wa Gatera yari yatawe muri yombi, Bamporiki yamusabye miliyoni 10Frw, kugira ngo amufunguze.

Ni ibintu Ubushinjacyaha buvuga ko ba Bamporiki ubwe yabyiyemereye ubwo yabazwaga.

Mu kwiregura, Bamporiki yatangiye asaba imbabazi Umuryango Nyarwanda wose, ko akimara kubona ko ibyo yakoze bishobora kuba bigize icyaha, yihutiye gusobanura uko byagenze ndetse asaba imbabazi.

Yabwiye Urukiko ko aje imbere yarwo asaba imbabazi, ariko ko nk’uko ahawe umwanya, agomba kubanza gusobanura uko byagenze.

Bamporiki yavuze ko Mpabwanamaguru yagiye kumureba amubwira ko hari amakuru Umujyi wa Kigali wamenye ko afite uruganda afatanyije na Gatera Norbert, rurimo guteza ikibazo abaturage.

Icyo gihe ngo yamusubije ko urwo ruganda ari urwa Gatera. Ayo ngo niyo makuru yamuhaye, bitandukanye no kuba yarasabaga ko urwo ruganda rufungwa.

Nyuma urwo ruganda rwaje gufungwa, Gatera ngo ajya kwa Bamporiki amubwira ko uruganda rwe rwafunzwe, kandi ko Mpabwanamaguru ashobora kumufasha rugafungurwa.

Icyo gihe ngo Bamporiki yahamagaye Mpabwanamaguru amubwira ko afite uruganda rw’inshuti ye rwafunzwe, undi amubwira ko atari we warufunze, ahubwo byakozwe n’Umuyobozi w’Umujyi.

Ati "Ndi imbere y’urukiko ndababwiza ukuri kose gushoboka uko byagenze nta na kimwe nciye ku ruhande."

Bamporiki ngo yaje kugira inama Gatera ko yamuhuza na Mpabwanamaguru bakivuganira, ari nako byaje kugenda tariki 4 Gicurasi 2022.

Bamporiki ngo yari yahamagaye Mpabwanamaguru amubwira ko bashobora guhura bakarebana umupira, ari nabwo bajyaga kuri Grande Legacy Hotel.

Ahageze ngo yamubwiye ko ari kumwe n’inshuti ye Gatera, ndetse ko ari we nyiri rwa ruganda rwafunzwe.Automatic word wrap
Yavuze ko icyo yemera akagisabira imbabazi, ari uko bamubwiye ko bazanye amafaranga, akababwira ko bayashyira kuri Reception.

Mpabwanamaguru ngo bamugejejeho icyifuzo cyo gufungura urwo ruganda arabatsembera, ababwira ko bidashoboka kuko aho rwakoreraga ku Gisozi hatagenewe inganda, abasaba kurujyana i Masoro mu cyanya zahariwe.

Bamporiki avuga ko birangiye, uko ari bane bakomeje kureba umupira banasangira icyo kunywa, bagiye gutaha basanga Abagenzacyaha babategerereje hanze.

Bamporiki yabwiye Urukiko ko amafaranga yazanywe na Gatera n’inshuti ye, atari ayo bari bamuzaniye, ahubwo bari bamubwiye ko hari inzoga bateguriye Mpabwanamaguru.

Ya mafaranga ngo bayagabanyijwemo ibyiciro, miliyoni 2 Frw zijyanwa mu modoka ya Mpabwanamaguru, andi ashyirwa kuri Reception kugira ngo aze gukoreshwa mu kwishyura ibyo banyoye, nk’uko Bamporii abivuga.

Asoza, yavuze ko mu cyubahiro agomba Abacamanza, icyo agomba Umukuru w’u Rwanda n’Abanyarwanda, atigeze agambanira Gatera ngo uruganda rwe rufungwe.

Yashimangiye ko nta bubasha afite bwo gufungisha cyangwa gufunguza urwo ruganda, cyane ko Umumyi wa Kigali ufite ubuyobozi, n’ikimenyimenyi umunsi yafatwaga, bwakeye uruganda rufungurwa.

Icyo gufunguza umugore wa Gatera, Bamporiki yavuze ko icyo yakoze ari ubuvugizi, atari ubutegetsi cyangwa kubwiriza abantu icyo bakora.

Icyo gihe ngo yahamagaye kuri RIB ababaza niba uwo mugore bamufite, bamusobanurira icyo yakoze, nyuma ararekurwa.

Bamporiki yari yunganiwe na ba Me Evode Kayitana na Me Habyarimana Jean Baptiste.

Me Habyarimana yavuze ko mu buryo bw’amategeko, uwo yunganira nta cyaha yakoze kuko nta bimenyetso bigaragaza ko yasabye cyangwa yakiriye indonke.

Ubushinjacyaha bwanzuye busaba Urukiko kwemeza ko icyaha cyo gusaba no kwakira indonke gihama Bamporiki, hamwe n’icyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Bamporiki Edouard yakatiwe imyaka 5
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • TUYISHIME theodomile
    Ku wa 3-03-2023

    Niyihangane kubera imana azataha

  • Gakuba Munyura Leandre
    Ku wa 23-01-2023

    Imyaka 5 si urupfu uburoko nabukore. Azataha akomeze akorere igihugu nkuko abyifuza. Icyaha ni icyaha.

  • Gakuba Munyura Leandre
    Ku wa 23-01-2023

    Imyaka 5 si urupfu uburoko nabukore. Azataha akomeze akorere igihugu nkuko abyifuza. Icyaha ni icyaha.

IZASOMWE CYANE

To Top