Imyidagaduro

Apôtre Mutabazi Maurice Kabarira yakoze yukwe bwitabiriwe n’abantu 23

Apôtre Mutabazi Maurice Kabarira yakoze yukwe bwitabiriwe n’abantu 23

Apôtre Mutabazi Maurice Kabarira yakoze ubukwe n’umukunzi we Mukamana Beatrice, biyemeza kubana akaramata, bakazatandukanywa n’urupfu.

Ni ubukwe bwabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Ukwakira 2026 aho bwabimburiwe n’umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko, umuhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya.

Nyuma y’uyu muhango hakurikiyeho gusezerana imbere y’Imana byabereye muri Marriott Hotel ari n’aho yahise yakirira abatumiwe.

Ni ubukwe bwitabiriwe n’abantu bake cyane kuko Apôtre Mutabazi yari yatumiye abantu 30 ariko umunsi w’ubukwe wageze haboneka abantu 23 gusa.

Aba 30 yari yatumiye, yavuze ko ari abo nshuti nyashuti n’abavandimwe, aho yanze ibintu by’uburyarya kuko atari butumire n’uwo azi ko batari inshuti, atari butumire umugambanyi we.

Muri Nyakanga 2026 nibwo yavuze ko azakora ubukwe aho bwari buteganyijwe tariki ya 1 Ukwakira 2026 ariko bukaba bwabaye uyu munsi. Bakoze ubukwe nyuma y’amezi 11 bakundana.

Apôtre Mutabazi Maurice Kabarira yakoze ubukwe
Bwitabiriwe n'abantu mbarwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top