Siporo

APR FC ikomeje gutuma abakunzi bayo bifata mapfubyi

APR FC ikomeje gutuma abakunzi bayo bifata mapfubyi

Ikipe ya APR FC ikomeje gutuma bamwe mu bakunzi bayo bibaza imyitwarire yayo mu marushanwa ari imbere, ni mu gihe mu kibuga nta cyizere itanga nk’ikipe izahanganira ibikombe nko mu myaka yatambutse.

Ni ikipe yahisemo gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda gusa, ndetse yanagiye ku isoko imbere y’andi makipe, gusa abakinnyi yaguze usanga bicazwa n’abo bahasanze kuko uwavuga ko atari bo beza bari ku isoko ntiyaba abeshye.

Uko iminsi ishira niko abakunzi b’iyi kipe bagenda bagira impungenge kuri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yihebeye.

Nyuma yo gusezerera bigoranye ikipe ya Mogadishu City Club, ku munsi w’ejo yari yakinnye na Etincelles i Shyorongi umukino wa gicuti.

Ni umukino abakunzi b’iyi kipe batishimiye ibyavuyemo kubera ko amakipe yombi yanganyije 0-0.

Amakuru avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe nabwo bufite impungenge z’abakinnyi baguzwe, kuko nyuma yo kubabona mu kibuga basanze nta kinini bazafasha, bakaba baratangiye kureba uburyo bazanamo abanyamahanga kugira ngo ikipe ikomere.

APR FC irimo iritegura Etoile Sportive du Sahel muri CAF Champions League, ikaba izakina undi mukino wa gicuti ku wa Gatanu na Kiyovu Sports.

APR FC imyitwarire yayo ntabwo ishimisha abakunzi bayo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Muhirwa yonas
    Ku wa 6-10-2021

    Twebwenkumufana wayo tuyirinyuma ahp izajyahox tuzayikurikir murakoz nyagasani yezu abanenamwe

IZASOMWE CYANE

To Top