Siporo

Aratoneshwa kuko ari amakipe makuru, gutsinda Rayon uraryama ukaruhuka neza - Camarade

Aratoneshwa kuko ari amakipe makuru, gutsinda Rayon uraryama ukaruhuka neza - Camarade

Umutoza wa Sunrise FC, Banamwana Camarade yavuze ko gutsinda ikipe nka Rayon Sports ataha akaryama agasinzira neza kuko ni ikipe ifite abafana benshi kandi n’agahimbazamusyi kaba kazamutse.

Ibi yabigarutseho nyuma y’umukino wa Shampiyona banganyijemo na Rayon Sports 1-1 kuri uyu wa Kane kuri Kigali Pelé Stadium.

Nyuma y’uyu mukino, Camarade yavuze ko impamvu baba bashyize imbaraga muri uyu mukino ni uko gutsinda ikipe nka Rayon Sports ari byiza bituma aryama akaruhuka neza agasinzira.

Ati "Iyo utsinze Rayon Sports urataha ugasinzira ukaruhuka neza kuko ni ikipe iba ifite abafana benshi, ni ikipe navuga ko kuyitsinda biba bishimishije... n’agahimbazamusyi kaba kabaye akandi ntabwo kaba ari ka kandi ka za Etincelles n’izindi, ubu no kunganya agakonti kanjye, ubukwe ndabujyamo meze neza."

Gusa yakomeje avuga ko yababajwe no kuba abatoye umukinnyi w’umukino batoye Kameni Herman Junior wa Rayon Sports kandi ikipe ye ari yo yakinnye neza, ngo amakipe makuru barayatonesha.

Ati "Ni ikipe bahengamiraho ngo ni nkuru ariko ibaze ishoti rimwe nta n’umupira yatanze, urebye Jean Petit ibyo yakinnye akanatsinda kiriya gitego, ni we wakabaye umukinnyi w’umukino ariko ababitoye ubwo, babereye ikipe inkuru, ikipe nto ntabwo ziberwa. Ntabwo zijya zitabwaho mu gutora umukinnyi w’umukino bazabisubiremo bajye batora umuntu ubikwiye."

Yakomeje avuga ko umwaka ushize ari muri Bugesera FC atigeze atekerezwaho mu batoza b’umwaka kandi yarakoze akazi, ariko hazamo uwabaye mu myanya ya 10.

Camarade yavuze ko amakipe makuru bayatonesha
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top