Babiri bahoze muri Police FC n’umwe wa Rayon Sports bamaze gusinya muri Sunrise
Sunrise yamaze gusinyisha abakinnyi batatu b’abanyarwanda bakiniraga amakipe y’i Kigali, Muhinda Bryan na Niyibizi Vedaste bari abakinnyi ba Police FC ndetse Mudeyi Suleiman wakiniraga Rayon Sports bamaze kuba abakinnyi b’iyi kipe.
Amakipe akomeje kugenda yiyuba mu gihe arimo yitegura umwaka w’imikino utaha wa 2019-2020, mu gihe ay’i Kigali asa nayamaze kuva ku isoko ry’abakinnyi, ikipe ya Sunrise yasaga n’icecetse niyo itahiwe.
Iyi kipe ibarizwa mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Nyagatare, mu minsi ibiri imaze gusinyisha abakinnyi batatu.
Ku mugoroba wo ku munsi wo ku wa Mbere yasinyishije abakinnyi babiri, myugariro Muhinda Bryan wakiniraga Police FC mu myaka itatu ishize.
Kuri uwo munsi kandi yasinyishije umukinnyi ukina hagati mu kibuga watandukanye na Rayon Sports, Mudeyi Suleiman.
Ku mugoroba w’ejo hashize, iyi kipe yisubije umukinnyi wahoze ayikinira bakaza gutandukana mu mwaka ushize w’imikino yerekeza muri Police FC, Niyibizi Vedaste ukina asatira anyuze ku mpande.
Aba bakinnyi uko ari 3 bakaba baratandukanye n’amakipe bakiniraga basigaje umwaka umwe w’amasezerano, bose kandi basinyiye Sunrise amasezerano y’imyaka 2.
Bryan yamaze gusinyira Sunrise
Mudeyi Suleiman arimo asinya
Niyibizi Vedaste(14) yamaze gusubira muri Sunrise
)
Ibitekerezo