Bimwe mu byo umugore utwite yakora akarwanya iseseme izahaza benshi
Isesemi ni kimwe mu bintu bizahaza umugore cyangwa umukobwa utwite, benshi basa n’aho babyakiriye ndetse ko nta n’icyo yabikoraho. Akenshi ikunda kuzamuka nk’iyo yumvishe impumuro y’ibiryo cyangwa ikindi kintu runaka inzoka ye idakeneye muri icyo gihe, gusa ni na kimwe mu bimenyetso ashingiraho akeka ko yasamye.
Mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko nta muti nyakuri uvura iseseme ubaho ariko ko hariho ubundi buryo umugore utwite ashobora gukoresha kugira ngo abe yakwirinda iki kibazo cyo kugira iseseme.
Ubwo buryo ni ubu bukurikira:
– Kurya utuntu turyohereye nk’ibisuguti nk’ifunguro rya mu gitondo ariko mbere yo kubifata akabanza kwicara arambije hasi amaguru ari ku butaka.
– Kwirinda kurya byinshi ndetse no kwirinda ko mu nda habamo ubusa. Agomba gufata ibiryo bicye cyane nyuma ya buri masaha atatu.
– Gucungana n’uko yumva nta kibazo cy’inzara afite cyangwa se kuba yumva yahaze cyane.
– Kwirinda gufata amafunguro akomeye kuko agora igogorwa ritagenda neza, ayo mafunguro arimo ibinure, vinaigre, ibishyimbo, amashu n’ibindi biribwa bishobora gutuma igogorwa ritagenda neza.
– Kwibanda ku gufata ibiribwa bikungahaye kuri carbone nk’ibitoki, ubugali, ibinyampeke, n’ibindi nkabyo.
– Kwirinda kunywa café, ikiribwa nk’inyama kuko ari byo bikaza cyane ya misemburo ituma wagira iseseme.
– Kuryama no kwicara ahantu hafutse kandi hari akayaga.
– Gusinzira neza kandi akamara ibitotsi kuko ngo kudasinzira ngo ibitotsi bishire byongera umunaniro, kandi umunaniro uri mu byongera iseseme.
– Kwirinda ibiribwa cyangwa se n’ibindi bintu bifite impumuro zitamye nk’imibavu, umwuka wo mu gikoni n’ibindi.
– Kunywa ikirahuri cy’amazi arimo umutobe w’indimu.
)
Ibitekerezo
Hafashimana
Ku wa 21-09-2024Ayamakururu nisawa
Hafashimana
Ku wa 21-09-2024Ayamakururu nisawa
Hafashimana
Ku wa 21-09-2024Ayamakururu nisawa
NIYONKURU Edmond
Ku wa 10-04-2023Umuneke nawo ariko uravura
NIYONKURU Edmond
Ku wa 10-04-2023Umuneke nawo ariko uravura
NIYONKURU Edmond
Ku wa 10-04-2023Umuneke nawo ariko uravura
uwamwiza
Ku wa 11-11-2021Andika Igitekerezo Hano.mwakoze urugo ruhire muhire
Manibaho aimable
Ku wa 16-04-2020Murakoze cyaneee kuko ibi biba ari byiza muba mufashije benshi
Manibaho aimable
Ku wa 16-04-2020Murakoze cyaneee kuko ibi biba ari byiza muba mufashije benshi
Manibaho aimable
Ku wa 16-04-2020Murakoze cyaneee kuko ibi biba ari byiza muba mufashije benshi