Siporo

Biragora gutera imigeri ibiri - Murenzi Abdallah

Biragora gutera imigeri ibiri - Murenzi Abdallah

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah nyuma yo gusezererwa muri CAF Confederation Cup yavuze ko bari bashyize umutima muri iri rushanwa ariko ubu bagomba gutwara Shampiyona.

Ejo hashize nibwo Rayon Sports yasezerewe muri CAF Confederation Cup na Black Bulls ku giteranyo cy’igitego 4-2 ni nyuma y’uko banganyije 2-2 ni mu gihe umukino ubanza bari batsinzwe 2-0.

Murenzi Abdallah abwira abakunzi b’iyi kipe muri Mozambique yavuze ko nta muntu wabasha gutera imigeri ibiri icyarimwe rero ubu bagomba gutwara Shampiyona.

Ati “Biragora gutera imigeri ibiri. Abakinnyi bacu batekerezaga cyane iyi mikino turimo kuko yari iy’agaciro. Mu mihigo dufitanye n’umutoza n’abo bakorana, mu mihigo dufitanye n’abakinnyi ni uko iyi Shampiyona y’uyu mwaka tugomba kuyitwara.”

Rayon Sports iheruka Shampiyona ya 2018-19, ubu ikaba iri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe mu mikino ibiri imaze gukina.

Murenzi Abdallah yavuze ko Haringingo Francis agomba gutwara Shampiyona
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top