Birangiye Seif yemeye kongera amasezerano muri APR FC (OPERATION YOSE)
Nyuma y’ibiganiro byamaze iminsi n’iminsi, amakuru ISIMBI yamenye ni uko umukinnyi ukina mu kibuga hagati, Niyonzima Olivier Seif yamaze kwemera kongera amasezerano mu ikipe ya APR FC y’imyaka 2.
Uyu mukinnyi wifuzwaga n’ikipe ya Rayon Sports aho bari baramaze no kumvikana, birangiye ayiteye umugongo.
Niyonzima Olivier Seif yagiye agaragaza ko atifuza kongera amasezerano muri iyi kipe ni nyuma y’uko yagiye ayica intege ayisaba amafaranga menshi.
Tariki ya 7 Nyakanga 2021 APR FC yongereye amasezerano abakinnyi barimo Manishimwe Djabel, Rwabuhihi Aime Palacide, aba bakaba bari kumwe na Niyonzima Olivier Seif na Niyomugabo Claude banze kongera amasezerano uwo munsi.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi yasabaga miliyoni 25 kugira ngo yongere amasezerano mu gihe APR FC yamuhaga miliyoni 20. Icyo gihe impande zombi zanze kumvikana Seif baramureka aragenda.
Uyu mukinnyi akaba yaragiye kuvugana na APR FC n’ubundi yaramaze kwemerera Rayon Sports yahozemo kuyongerera amasezerano ndetse na we bari bahanye gahunda yo kumusinyisha kuri uwo munsi(tariki ya 7 Nyakanga) ariko bihurirana n’isaha APR FC yamutwaye kuvugana na yo.
Nyuma y’uko byanze APR FC iryo joro yafashe umwanzuro wo kureka uyu munsi igashakira ibisubizo ahandi.
Aha niho Rayon Sports yongeye kwegera uyu musore bumvikana ko bitarenze ku Cyumweru azaba yamaze kubasinyira amasezerano y’umwaka umwe agahabwa miliyoni 15, iyi kipe ikaba ari bwo yari yizeye amafaranga kuko iyateze muri Skol kandi umuyobozi wa Skol akaba azagera mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko nk’ikipe izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Champions League, umutoza yarebye agasanga atapfa kubona umusimbura wa Seif asaba ubuyobozi bw’iyi kipe kongera kumuvugisha.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Nyakanga 2021, nibwo iyi kipe yongeye kujya gufata uyu mukinnyi aho ari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yitegura CECAFA yongera kujya kuvugana na we.
Niyonzima Olivier yaje kwemera amafaranga APR FC yamuhaga angana na miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda mu myaka 2, ni mu gihe azajya ahembwa miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda.

Ibitekerezo