Siporo

Biravugwa ko Adil yateye utwatsi APR FC

Biravugwa ko Adil yateye utwatsi APR FC

Bivugwa ko nyuma y’ukwezi yari yahagaritswe, APR FC yamenyesheje Adil Erradi ko agomba kugaruka mu kazi undi avuga ko bazakiranurwa na FIFA.

Tariki ya 14 Ukwakira 2022 APR FC yamenyesheje umutoza mukuru wa yo, Adil Erradi Mohammed ko yamuhagaritse mu gihe cy’iminsi 30 kubera imyitwarire itarashimishije abayobozi n’umwuka mubi wari utangiye kuza mu ikipe.

Uyu mugabo wavuze ko yahagaritswe binyuranyije n’amategeko, yaje kujya ku myitozo ariko yangirwa kwinjira i Shyorongi kuko bamubwiye yahagaritswe.

Bivugwa yafashe amashusho yangiwe kwinjira aho ikipe ikorera imyitozo kugira ngo azerekane muri FIFA ko yangiwe gukora akazi.

Ibi byatumye tariki ya 24 Ukwakira afata umuryango we bahita basubira mu Bubiligi ko agomba kwitabaza inzira y’amategeko.

Adil yavuze ko yubaha APR FC nk’umuryango yari amazemo imyaka 3 ariko na none ibyo bamukoreye binyuranyije n’amategeko bityo ko we n’abanyamategeko be bagerageje kubimenyesha APR FC ariko ntigire ikintu ibasubiza ko agiye kwicarana n’abanyamategeko be bakareba icyakorwa aho azitabaza impuzamashyiraamwe y’umupira wamaguru ku Isi, FIFA.

Nyuma y’uko iminsi 30 yahagaritswe yaraye irangiye, APR FC yamumenyesheje ko tariki ya 14 Ugushyingo agomba kugaruka mu kazi ndetse amakuru akaba avuga ko yanahembwe iyi minsi 30 yahagaritswe.

Bivugwa ko Adil Erradi yabiteye utwatsi nta kintu yasubije. Amakuru avuga ko atazigera agaruka ahubwo agomba gutanga ikirego muri FIFA kuko umutoza ngo aba ari mu kazi cyangwa atakarimo ko nta mutoza ujya uhagarikwa mu kazi ke.

Bivugwa ko APR FC nyuma yo kwanga kugaruka yamusabye ko basesa amasezerano akaba yakwishyurwa miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda ariko akaba atabikozwa akaba ashaka ko yishyurwa amasezerano ye yose aho APR FC yamwishyura arenga miliyoni 500.

Adil Erradi bivugwa yanze kugaruka muri APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ndikuriyo patience
    Ku wa 14-11-2022

    Tashaka mutubwire ingene biyandikisha kurubuga rwa facebook

  • Augustin
    Ku wa 14-11-2022

    Ese iyobatanga Amasezerano ntangingo bashyiramo ibarengera nibayatange nibibamuhambye hafi ubungi yongererwaga amasezerano kuko yariyabakoreye iki kukwamazegutsindwa na Kasambugo inshuro 3 ibyibikombe na Rubona yarabitwaye bahamehamwe bumve ubutahantibazongera kd nibantangingo ibarengera uwasinye iyo Contra agombakuzabibazwa kukonubundi byagaragaragako ntacyashoboye

IZASOMWE CYANE

To Top