Bitunguranye umunyezamu Kimenyi Yves ashobora kudakina umukino wa Ethiopia
Ikibazo cy’imyirondoro ibiri itandukanye, nk’icyagonze kapiteni w’ikipe y’igihugu Haruna Niyonzima mu minsi ishize, ni cyo umunyezamu Kimenyi Yves yahuye nacyo gishobora gutuma adakina umukino wa Ethiopia.
Nyuma yo gusanga umunyezamu Kimenyi Yves afite imyirondoro 2 itandukanye, birashoboka ko mu gihe byaba bitarakosorwa atakina umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2020 Amavubi azakinamo na Ethiopia tariki ya 22 Nzeri 2019.
Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Marcel Matiku yavuze ko basanze uyu mukinnyi na we afite ikibazo mu byangombwa bye ku buryo ashobora kutazifashishwa.
Yagize ati"ni byo koko, umunyezamu Kimenyi ku byangombwa bye hari ikibazo ku bijyanye na passport, ubwo yajyaga gukina muri Rayon Sports yahinduye passport biza kugaragara muri sisiteme ko afite ibyangombwa bibiri bitandukanye."
Uyu musore ubwo yari avuye muri APR FC agiye muri Rayon Sports, yafashe passport nshya maze iza iriho imyirondoro itandukanye n’iya mbere ari yo muri CAF bafite, ni nayo mpamvu byagaragaye ko afite imyirondoro itandukanye.
Marcel akomeza avuga ko ikibazo cye batangiye kugikurikirana ariko ngo umunsi w’umukino ugeze kitarakemuka hazifashishwa abandi banyezamu.
Imyirondoro ya mbere iri muri CAF igaragaza ko Kimenyi Yves yavutse mu 1996, ni mu gihe mu byangombwa bishya hariho ko yavutse 1992 ari nayo myaka iri ku ndangamuntu ye.
Si ubwa mbere Amavubi ahuye n’iki kibazo kuko ku umukino uheruka u Rwanda rwasezereyemo Seychelles mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, Haruna Niyonzima na we ntiyawukinnye bitewe n’uko byagaragaye ko afite ikibazo mu myirondoro ye.
Ubu Amavubi arabarizwa muri DR Congo aho yakinnye umukino wa gishuti n’iki ihugu bakagitsinda 3-2, ni umukino Kimenyi Yves yafashe igice cya mbere agahita akurwamo hajyamo Bakame ushobora kuzakina uyu mukino mu gihe Kimenyi yaba akomeje kugorwa n’ibyangombwa.
Biteganyijwe ko u Rwanda ruzahaguruka muri DR Congo ku munsi w’ejo berekeza muri Ethiopia gukina na Ethiopia umukino uzaba tariki ya 22 Nzeri 2019.
)
Ibitekerezo
Iradukunda ely
Ku wa 19-09-2019Kimenyi abuze byaba bibabaje