Imyidagaduro

Bobi Wine azahatana na Museveni mu 2021

Bobi Wine azahatana na Museveni mu 2021

Depite Bobi Wine yanzuye mu buryo budasubirwaho inyota afitiye guhatana na Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Uganda mu 2021.

Uyu muhanzi winjiye muri politiki yatangaje iby’uyu "mwanzuro witondewe" kuri CNN mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wayo Robyn Curnow.

Bobi Wine amaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’urundi rugendo yagiriye muri Jamaica aho yari yatumiwe mu gitaramo gikomeye cy’umuziki.

Yagize ati "Turashaka kubona Abanya-Uganda benshi batora, kandi Museveni ni we nzira yacu rukumbi."

Yakomeje agira ati "Abantu benshi baje bansaba guhaguruka, tumaze igihe tuganira kuri iki kibazo n’itsinda ryanjye kandi ngomba kuvuga ko njye n’abantu banjye twanzuye mu buryo bwitondewe kuzahangana na Museveni mu matora y’Umukuru w’Igihugu akurikira."

Uyu muhanzi watorewe kuba Umudepite uhagarariye Kyadondo East mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, kuva yakorerwa iyicarubozo mu gihe yari afungiwe muri Arua, byatumye arushaho kuzura umugara.

Ubwo aheruka guhura na Minisitiri w’Umutekano, Gen Elly Tumwiine, uyu mugabo w’imyaka 36 y’amavuko yamutumyeho kuri Museveni ati "Genda umubwire ko dushaka kwicara mu mwanya we."

Mu rugendo amazemo iminsi, Bobi Wine yahuye na Perezida wa Jamaica, Andrew Michael Holness, Umuyobozi w’Umutwe Uharanira Ukwishyira Ukizana muri Amerika, Rev Jesse Jackson Sr ndetse na Brad Sherman uri mu ba Congressmen b’icyo gihugu.

Bobi Wine amaze iminsi mu ngendo za politiki hanze ya Uganda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top