Imyidagaduro

Bwa mbere Kim Nana yavuze niba koko Diamond ari we se w’umwana we yerekanye isura

Bwa mbere Kim Nana yavuze niba koko Diamond ari we se w’umwana we yerekanye isura

Kim Nana umukobwa byavuzwe ko yatewe inda n’umuhanzi Diamond Platnumz, yashyize amafoto y’umwana we hanze ashimangira ko se w’umwana we atari uyu muhanzi.

Uyu mukobwa uvuka mu gace ka Tandale, byavuzwe ko yakundanye na Diamond Platnumz, muri 2018 izi nkuru zaravugwaga kugeza ubwo uyu mukobwa yagaragazaga ko atwite benshi bakemeza ko ari inda ya Diamond Platnumz.

Kim Nana yirinze kugira icyo abivugaho kugeza ubwo yibarutse umwana we w’umukobwa muri Werurwe 2020. Ubwo yashyiraga amafoto y’umwana we hanze yujuje iminsi 40, yahise anahishura ko atari uwa Diamond.

Yagize ati"umwana wanjye yujuje iminsi 40, ndashima Imana cyane, nashyize ifoto ye kuri Instagram yanjye kugira ngo ncecekeshe abamvuze nabi, sinzi ngo ni uwa Diamond, barebe iyo sura barahita bareka kuvuga ayo magambo."

Bivugwa ko se w’umukobwa we yise Baby Sky ari umukunzi we bamaze n’igihe bakundana, Tbway.

Yerekanye isura y'umwana we
Yamwise Baby Sky
Kim Nana yahakanye ko Diamond ari we se w'umwana we
Byavuzwe ko Diamond ari we wamuteye inda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top