Diamond Platnumz agiye kwishyurira imiryango 500 amezi 3 y’ubukode
Mu gihe icyorezo cya COVD-19 gikomeje gushegesha Isi, umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Diamond Platnumz yahisemo gufasha imiryango igera kuri 500 yo muri icyo gihugu ayishyurira ubukode mu gihe cy’amezi 3.
Igihugu cya Tanzania ni kimwe mu bihugu iki cyorezo kirimo kuzamuka cyane umunsi ku munsi, ni mu gihe leta y’iki gihugu yavuze ko batazashyira abantu mu kato babasaba kuguma mu ngo za bo nk’uko ibindi bihugu byabikoze mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.
Ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu, Diamond watangije ubukangurambaga bwo kurwanya iki cyorezo akoresheje hashtag ya #TogetherWeCanFightCorona na #ThistooShallPass yemeje ko aguye kwishyurira byibuze imiryango 500 ubukode.
Yagize ati“ndabizi neza muri ibi bihe turimo bikomeye byo kurwanya icyorezo cya COVID-19, benshi byabahinduriye ubuzima cyane cyane nk’ubucuruzi, ubucuruzi bwahuye n’ikibazo cy’ubukungu ubuzima bukomerera bamwe muri twe.”
“N’ubwo ndi umwe mu bagezweho n’ingaruka z’ubukungu bitewe n’iki cyorezo, ariko muri bike Imana yampaye, nahisemo ko byibuza nakwishyurira ubukode imiryango 500 nk’ikimenyetso cyo gufashanya muri ibi bihe bikomeye turwanya COVID-19, nizera ko twasangira umubabaro n’ibyishimo.”
Abinyujije kuri post yashyize kuri Instagram, Diamond yemeje ko mu gitondo cy’ejo ku wa Mbere tariki ya 27 Mata 2020 azaba ari kuri Radio ye ya WASAFI atangaza icyo azashingiraho yishyurira ubukode imiryango 500.
Mu minsi ishize Diamond yari yashyizwe mu kato mu gihe cy’iminsi 14 nyuma y’uko umujyanama we basanze yaranduye iki cyorezo, gusa yaje gukira.
Kugeza ubu muri Tanzania harabarurwa abantu 300 banduye iki cyorezo, 48 ni bo bonyine bakize mu gihe nta muntu iki cyorezo kirahitana.

Ibitekerezo
Tedy
Ku wa 28-04-2020wouw kbsa diamond akoze akazi katoroshye gufasha muri ibi bihe bya covid-19
Nsabimana Jean paul
Ku wa 28-04-2020Diamond akoze akazikeza nabandi baba bafiteumutima bakomerezaho
Munezero blisse
Ku wa 26-04-2020Andika Igitekerezo Hano
Nukuri ndamushimiye diamond icyo ngikorwa akoze cyo gufasha abantu gukomeza kwirinda couid19 nijyenzi kandi lmana imuhe umugisha.
Munezero blisse
Ku wa 26-04-2020Andika Igitekerezo Hano
Nukuri ndamushimiye diamond icyo ngikorwa akoze cyo gufasha abantu gukomeza kwirinda couid19 nijyenzi kandi lmana imuhe umugisha.