Siporo

FIFA Ranking: U Rwanda rwazamutse imyanya 3

FIFA Ranking: U Rwanda rwazamutse imyanya 3

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ yatangaje uko amakipe y’ibihugu akurikirana ku rutonde ngaruka kwezi rwa yo aho ruyobowe n’u Bubiligi, u Bufaransa na Brazil bigakurikira ni mu gihe u Rwanda rwazamutseho imyanya 3 aho ruri ku mwanya w’130.

Kuri uru rutande rw’umusaruro wa Nyakanga na Kanama rwasohotse muri iki gitondo, n’urutonde rwaherukaga gusohoka tariki ya 25 Nyakanga 2019 n’ubundi rwari ruyobowe n’aya makipe atatu uretse ko Brazil yafashe umwanya wa 3, France igafata uwa 2.

Nta mpinduka zabaye mu makipe 10 ya mbere uretse kugenda imwe isimbura indi ariko ntayavuyemo ugereranyije n’urutonde ruheruka.

Ibihugu 10 bya mbere ni u Builigi, France, Brazil, U Bwongereza, Portugal ubushize yari iya 6, Urguay yari iya 5, Spain yari iya 9, Croatia yari iya 7, Colombia yari iya 8 na Argentine.

Ku ruhande rw’u Rwanda rwazamutseho imyaka itatu aho ubushize rwari urw’133 ubu rukaba rwageze ku mwanya w’130.

Ikipe yazamutseho imyanya myinshi ku Isi ni Grenada yazamutseho imyanya 13 ikava ku mwanya w’173 ifata 160.

Igihugu cyahananutse cyane ni Nicaragua yamanutseho imyanya 11 ikava ku w’137 igafata 148 kimwe na na Eswatini yavuye ku w’139 igafata 150.

Muri Afurika igihugu kiri hafi ni Senegal iri ku mwanya wa 20 ku Isi, icya kabiri ni Tunisia ya 29, Nigeria ya 34, Algeria 38, Morocco ya 39, Misiri 49 na Ghana ya 51, ni mu gihe u Rwanda muri Afurika ari urwa 36.

Muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba Uganda niyo iyoboye aho iri ku mwanya wa 80 ku Isi na 16 muri Afurika, Kenya 107 na 25 muri Afurika, Rwanda 130 na 36 muri Afurika, Tanzania 135 na 38 muri Afurika, Burundi 144 na 40 muri Afurika, Sudani y’Epfo 173 na 48 muri Afurika.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top