Umukinnyi wa filime uzwi nka Fofo muri Papa Sava ari mu myiteguro yo kurushinga bidatinze.
Ubusanzwe, Fofo, yitwa Niwemubyeyi Noella. Yamamaye muri sinema nyarwanda nka Liliane mu yitwa ’Seburikoko’ aho kuri ubu acuruza akabari, azwi kandi nka Fofo mu yitwa ’Papa Sava’ ica kuri YouTube.
Fofo amaze iminsi mike akoreye urugendo muri Tanzania aho yari yagiye gufasha umukunzi we mu bikorwa byo kwamamaza no kumenyekanisha umuziki we. Bimaze iminsi mike bitangajwe ko Noella akundana n’umusore witwa Paterne, umuririmbyi ukomoka mu Burundi ariko ubu utuye muri Amerika.
Uyu mukobwa yaganiriye na ISIMBI TV ahishura ko yagombaga kuva muri Tanzania asuye umuryango wo kwa sebukwe ariko ntibyamukundiye kubera gahunda nyinshi yagize.
Yagize ati "Nagombaga kuvayo nsuye umuryango we ariko ntibyakunze kubera umwanya muto nari mfite n’akazi kenshi nakoreye muri Tanzania."
Fofo kandi yavuze ko urukundo rwe na Paterne rugeze aharyoshye ndetse ko bitegura gutangira urugendo rushya rw’umubano.
Yashimangiye ko mu minsi ya vuba iri imbere, umuryango wa Paterne uzaza i Kigali gufata irembo ubundi hagakurikiraho indi mihango yose ijyanye n’ubukwe.
REBA IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE:
)
Ibitekerezo