Andi makuru

Google yaciye ukubiri na telefoni za Huawei

Google yaciye ukubiri na telefoni za Huawei

Nyuma y’uko ‘Google’ ifatiye umwanzuro sosiyeti ikora telefoni ya Huawei wo kutazongera gukoresha ‘Operating system’ ya Android muri telefoni yazo, Huawei yatangaje ko igiye gkoresha uburyo bwayo bushya bwitwa ‘Hongmeng.’

Amakuru ya CNET aravuga ko Huawei igiye guhindura uburyo bw’imikorere ‘Operating System’ ya telefoni zayo igakoresha ubundi buryo bushya bwa ‘Hongmeng’ bwakorewe mu gihugu cya Peru.

Raporo y’ikigo gishinzwe itumanaho mu gihugu cy’u Bushinwa yagaragaje ko batishimiye icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyo guhagarika ikoreshwa ‘Android’ muri telefoni za Huawei.

Mu kwezi gushize ni bwo ikigo kigenzura ikoreshwa rya interineti ku isi ‘Google’ cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyahagaritse ikoreshwa rya ‘Android’ muri telefoni za Huawei ndetse ikigo gishinzwe ubucuruzi muri iki gihugu kikaba cyari cyahaye ‘Huawei’ igihe cy’amezi atatu ikaba yamaze guhindura ‘Operating System’ yayo.

Huawei isanga guhindura ‘Operating System’ ya telefoni zayo bizatuma umubare w’abakiriya bagura ‘smart phones’ z’iyi sosiyeti wiyongera.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo ni bwo Huawei yatangiye gushaka inzobere mu gushyira ‘applications’ muri telefoni zigezweho ‘smart phones’ mu bubiko bwazo bise “App Gallery”.

‘Operating System’ nshya ya telefoni za Huawei ‘Hongmeng’ bwakozwe n’itsinnda ry’ikigo cy’inzobere mu kurinda ubumenyi bwite ku wa 27 Gicurasi 2019.

Mu butumwa bwanyuze kuri televiziyo yo muri Amerika, CNBC, bavuze ko guhagarika ikoreshwa rya Huawei ari mu rwego rwo gucunga umutekano w’igihugu.

“Guhagarika icuruzwa ry’izi terefoni muri Amerika bikozwe mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano w’iki gihugu mu bijyanye n’itumanaho hakopreshwjwe interineti.”

Gusa guhagarika no guhindura ‘Operating System’ y’izi terefoni bishobora guhungabanya itumanaho mu gihugu ndetse bikaba byanatera ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko agenga ubucuruzi mpuzamahanga mu gihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Mu kwezi gushize ni bwo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashyize hanze urutonde rw’ibikoresho bya sosiyete ya Huawei bitemerewe gucuruzwa muri iki gihugu cyane cyane telefoni za ‘smart phones’; iri tegeko rikaba ryarasinywe na Perezida Donald Trump avuga ko iyi sosiyete ikoreshwa mu kumena amabanga y’igihugu kubera ko n’ubusanzwe iyi sosiyeti ikomoka mu gihugu cy’u Bushinwa kitabanye nezana Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri iyi minsi.

Huawei ikaba yajyanye ikirego mu rukiko rwa Amerika ivuga ko ibyo bakoze byo kubuza ibikoresho byayo gucururizwa muri iki gihugu binyuranye n’itegeko nshinga ryacyo.

Sosiyeti zari zisanzwe zisakaza zikanacuruza ibikoresho bya sosiyeti ya Huawei zikomeje kubigendera kure kuko nka sosiyeti yo mu Buyapani yitwa ‘Amazon Japan’ yatangaje ko itazongera gucuruza igikoresho na kimwe cya Huawei ndetse n’itsinda rya ‘Microsoft’ ricuruza mudasobwa zigendanwa ryatangaje ko iza Huawei zakuwe ku rubuga rwayo rwa interineti.

Ikindi ni uko injijuke za Huawei na zo guhera ubu zitemerewe kwitabira ibizamini bitangwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bituma bajya gukarishya ubwenge mu ishuri rikuru ry’injijuke.

Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Gicurasi ni bwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko guhagarika ibicuruzwa bya Huawei ari mu rwego rwo guca ubuhahirane hagati y’Ameika n’u Bushinwa.

Itsinda rishinzwe kugenzura imikorere ya inteineti ku isi ‘Google’ ryaburiye ubuyobozi bwa Trump ko n’ubwo Huawei ihagaritswe bishobora gushyira iki gihugu mu bibazo by’umutekano muke, Russel T. Vought ushinzwe ubukungu n’igenamigambi muri perezidansi ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika ‘White House’ yasabiye Huawei ko nibura baba biyihanganiye mu gihe kingana n’imyaka ibiri.

Gusa Huawei yo yatangaje ko igikeneye igihe cy’imikorere kugira ngo ibe sosiyete ya mbere icuruza terefoni nyinshi ku isi ndetse yanavuze ko igiye guhita ishyira ku isoko mudasobwa igendanwa nshya mu gihe cya vuba mu rwego rwo kwerekana ko ishoboye.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top