Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Kiyovu, Hakim Hamiss wanahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Mahoro Walda.
Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 5 Ugushyingo 2026, hari mbere y’uko yinjira mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi yitegura Mali mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ugushyingo 2026, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, bashyizeho amafoto y’uyu munsi w’amateka kuri bo, aherekezwa n’amagambo agira ati "Ibihe byose ni byiza ku mitima yacu twembi."
Hakim Hamiss usanzwe ubana na Mahoro Walda, ni umwe mu bakinnyi barimo kuzamuka neza aho yamenyekanye muri Gasogi United, ubu kuva mu mpeshyi ya 2026 ni umukinnyi wa Kiyovu Sports.

Ibitekerezo