Ibitaro bya King Faisal biranyomoza amakuru yakwirakwiye ku rupfu rwa Dj Miller
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal (Faisal King Hospital), biranyomoza amakuru y’uko Dj Miller uherutse kwitaba Imana aguye muri ibi bitaro yaba yararangaranywe nk’uko byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.
Ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 5 Mata 2020, ni bwo inkuru mbi yatashye mu muryango mugari wa showbiz nyarwanda ubwo umwe mu bantu bakomeye muri urwo ruganda, umuhanzi akaba n’umuvangavanzi w’imizikiki(Dj), Karuranga Virgile wamamaye nka Dj Miller yitabye Imana.
Dj Miller akaba yaraguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal biherereye mu Mujyi wa Kigali, akaba yarazize indwara yo guturika kw’imitsi ijyana amaraso mu bwonko (Stroke).
Nyuma y’uko yitabye Imana hagiye havugwa byinshi ndetse hanaje inkuru ivuga ko kimwe mu byo azize ari uburangare bwo muri ibi bitaro kuko batamwitayeho uko bikwiye.
Amakuru avuga ko Dj Miller yinjiye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ku wa Kabiri tariki ya 31 Werurwe, byarinze bigera ku wa Cyumweru tariki ya 5 Mata(ari nab wo yapfaga) atarabagwa, bivugwa ko uwagombaga kumubaga yari muri konji ndetse bamusabye kuza akanga ngo ntiyaza konji itararangiye, yari asigaje iminsi 5 muri konji.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, birahakana aya makuru aho byemeza ko byakoze ibishoboka byose ngo batabare ubuzima bwa Dj Miller ariko bikanga.
“Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal biranyomoza ibihuha byakwirakwiye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ku rupfu rwa nyakwigendera Karuranga Virgile wari uzwi cyane ku izina rya Dj Miller ko atitaweho uko bikwiye. Ubuyobozi bw’ibitaro buremeza ko yahawe ubuvuzi bwose bushoboka bujyanye n’uburwayi yari afite.”
Nyuma yo kwitaba Imana, biteganyijwe ko Dj Miller azashyingurwa ku munsi w’ejo mu irimbi rya Rusororo saa 14:00’.

Ibitekerezo
Ev Niyonzima M Marie Josee
Ku wa 9-04-2020Ibyo abantu bavuga nibyinshi ariko byose ndatekerezako arukubera urukundo bamukundaga
Ariko ntabwo barurusha nyina wamu byaye nugore shatse
Ni Imana yamuremye yamukunda kuruta abobose kandi yamwishubije. Icyonababwira yegobirababaje ndetse cyane. Ariko abavuga nibasome
1samweli 2:3-7
Barabona yuko byo Imana niyo
Ijambo ryanyuma kumwana wumuntu
Imana Ibahe Ubwenge mubyo bibwira byose murakoze
Gasagure Emmanuel
Ku wa 8-04-2020Imana ihe umugisha nyampinga wuyu mwaka 2020 n’abandi Ni bakore nkatwe kuko Aho Bari badukeneye ngo tubabe inyuma nkabanyarwana twarabikoze nabo nibatwereke urwo rukundo
Mak
Ku wa 8-04-2020It’s obvious King fisal hagaragara uburangare, subwambere, subwakabiri, we have heard such cases.
RIP DJ.
Emmanuel
Ku wa 7-04-2020Kereka nyine uwareba muri file he akayisesengura.
Saif
Ku wa 7-04-2020Ibitaro bifite uburangare bukomeye kuko bamukoreye exam ya MRI kuwa gatandatu indi minsi bakoraga iki koko yabaga ari aho gusa kdi yari paralise babibona .
Charles iradukunda
Ku wa 7-04-2020DJ miller byaranjyiye gusa umuryangowe ugumye wihangane!!!!
Charles iradukunda
Ku wa 7-04-2020DJ miller byaranjyiye gusa umuryangowe ugumye wihangane!!!!
Mani
Ku wa 7-04-2020Ariko ubundi inkuru igenderwaho Ni iyingirwa munyamakuru ngo Ni The cat. ? Abanyarwanda bakwiye kwiga gushungura ibyo bumva Kandi itangazamakuru riyobya abantu aho bukera naryo riraza kubona ibirikwiye
Eric
Ku wa 7-04-2020Numunsi wiwe wari wageze nibihangane umuryango wa Miller
jnl ishimwe abdallah rdf
Ku wa 7-04-2020nakundi uwapfuye nabwo yagaruka dj miller kubayapfuye nakunda ahubwo murense kwiterera kubitara bwigihugu mubiteza urubwa ahubwa icyo nabasaba niwandushaga gukunda dj miller imana imuhe iruhuko ridashira aho ibitaro nakundi byarikubaho ! murakoze ndabakunda nshyimira cyane isimbi TV channel
Felix
Ku wa 7-04-2020Yewe ntawe unezeza bose koko
Faycal bita ku barwayi ababizi barabihamya
KFH staff ntimucike intege Zo kwita ku babagana courage
Barahirwa
Ku wa 7-04-2020Woya siho gusa ibitaro hafi ya byose ibaze nonese muri iyi nkuru ko ntaho mbonye bavuga ko uyu muganga yarahari Wenda uziko umuntu ajya kwivuza yakoze impanuka bakamwihorera Kandi igufa ryasohotse ngo ntamuganga uhari tegereza ejo

Eldad
Ku wa 7-04-2020May his soul rest in peace!
Eldad
Ku wa 7-04-2020May his soul rest in peace!
Eldad
Ku wa 7-04-2020May his soul rest in peace!
cyiza eugene
Ku wa 7-04-2020Imana imuhe iruhuko ridashira twamukundaga byumwihoko mumuziki kd umuryangowe ukomeze kwihangana
Addy
Ku wa 7-04-2020Ubuse koko aho bitamurangaranye nihe? Mu maze kuvuga ko uwagombaga kumubaga bamuhamagaye akanga akavuga ko Ari muri conge, Faisal mubimenye nta buvuzi mufite rwise, abantu benshi ubu twarabimenye, murutwa Na centre de sante, musigaye kwizina gusa. Mufite uburangare bukabije mugatinyuka ngo nta burangare, wagirango mubifite mu nshingano

pascak nshimiyimana
Ku wa 7-04-2020tuzahora tukwibuka