Siporo

Icyo kapiteni wa APR FC yijeje abakunzi bayo muri 2020

Icyo kapiteni wa APR FC yijeje abakunzi bayo muri 2020

Manzi Thierry, kapiteni w’ikipe ya APR FC yijeje abakunzi b’iyi kipe ko bagomba kubahesha ibikombe 3 bahanganiye muri uyu mwaka wa 2020, birimo igikombe cy’Intwari, icy’Amahoro ndetse n’icya shampiyona.

Ibi yabitangaje ubwo iyi kipe yari yakiriwe n’abayobozi bakuru b’iyi kipe mu busabane bwabaye tariki ya 5 Muatama 2020, ni umuhango wabereye i Gako.

Manzi yavuze ko uyu mwaka wa 2020 batangiye urimo akazi kenshi kandi gakomeye, asaba abafana kubashyigikira kugira ngo ibikombe 3 barimo guhatanira bazabyekune nta na kimwe basize.

Yagize ati”Uyu mwaka wa 2020 dutangiye urimo akazi gakomeye, harimo imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2019-20 twanatangiye, igikombe cy’Intwari ndetse n’igikombe cy’Amahoro. Kuri twe abakinnyi imbagara zirahari, intego dufite ni uguharanira gutwara ibyo bikombe byose kandi tugomba kuyigeraho.”

Uyu mukinnyi yashimiye ubuyobozi bw’iyi kipe bukora buri kimwe ndetse abizeza ko na bo batazabakoza isoni ko ahubwo bazakora ibyo basabwa byose.

Kugeza uyu munsi nyuma y’umunsi wa 16 wa shampiyona umwaka w’imikino wa 2019-2020, ikipe ya APR FC niyo iyoboye urutonde n’amanota 38, Rayon Sports ya kabiri ikaba ifite 34 mu gihe Police FC ifite 32.

Thierry yijeje abakunzi b'iyi kipe ko bazakora ibishoboka byose bakabashimisha
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top