Siporo

Icyo umutoza Adil Erradi avuga kuri Police FC bagiye gucakirana mu masaha make

Icyo umutoza Adil Erradi avuga kuri Police FC bagiye gucakirana mu masaha make

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Mohammed Adil Erradi avuga ko umukino we na Police FC ari umukino uza kuba utoroshye kuko Police FC iri ku rwego rwiza.

Aya makipe yombi arahura mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona umwaka w’imikino wa 2019-2020, saa 18:00’ kuri stade Regional i Nyamirambo.

Ni umukino amakipe agiye gukina akurikiranye ku rutonde rwa shampiyona, APR FC ni iya 2 n’amanota 13, Police FC ni iya 3 n’amanota 11 ku rutonde ruyoboye na Mukura VS n’amanota 14.

Adil akaba yavuze ko ikipe ya Police FC ari ikipe nziza kandi bubaha iri ku rwego rwiza, bakaba biteguye guhangana nayo.

Yagize ati"wivuga abashinzwe umutekano, ni ikipe yitwa Police FC. Twubaha uwo tugiye guhura nawe, tukubaha izina ry’ikipe. Ni ikipe iri ku rwego rwiza, ifite abakinnyi bafite ubunararibonye, kuba ari derby y’abashinzwe umutekano byo twe buri mukino tuwufata nka derby."

Adil kandi yanavuze ko nta mukinnyi yari yaruhukije nk’uko benshi babyibwiraga ku mukino wa AS Muhanga aho Sefu atakinnye na Djabel ntabanze mu kibuga, yavuze ko byatewe n’ikipe yari agiye gukina nayo atari ukubera kubaruhukiriza Police FC.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 30-10-2019

    Apr turayemera.

  • -xxxx-
    Ku wa 30-10-2019

    Apr turayemera.

  • -xxxx-
    Ku wa 30-10-2019

    Apr turayemera.

  • -xxxx-
    Ku wa 30-10-2019

    Apr turayemera.

  • Seth
    Ku wa 30-10-2019

    Iyi match iraba arinziza kbsa.

  • Kanyarwanda
    Ku wa 30-10-2019

    Apr oye

IZASOMWE CYANE

To Top