Sanura Kassim uzwi nka Sandra cyangwa se Mama Dangote, akaba nyina wa Diamond Platnumz, yatunguye benshi ubwo yashyiraga ifoto hanze yambaye imyambaro yo kurarana isa n’igaragaza imiterere y’umubiri we ari kumwe n’umugabo we amuteruye.
Ubwo yashyiraga iyi foto kuri Instagram ari kumwe n’umugabo we Shamte bagiye koga muri Swimming Pool, ntabwo abantu babifashe kimwe ndetse batangira kumubwira ko ibikorwa akora bitajyanye n’imyaka ye.
Bakomeje bamubwira ko imyaka afite atari iyo gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yambaye ubusa kuko bitajyanye n’imyaka afite ibyo ko ari iby’urubyiruko.
Bakomeje bamwereka ko nta rugero rwiza cyangwa isomo yaba arimo aha abakiri bato mu gihe arimo gukora ibikorwa nk’ibyo byo kwiyandarika.
Abantu bamubwiye ko ibyo akora bitajyanye n'imyaka ye

Ibitekerezo