Siporo

Igihe Nshuti Innocent wa APR FC azamara hanze cyamenyekanye

Igihe Nshuti Innocent wa APR FC azamara hanze cyamenyekanye

Nyuma yo kugira ikibazo cya cheville [Akagombambari] ku mukino w’igikombe cy’Amahoro ikipe ye yatsinzwemo na Rwamagana City, Nshuti Innocent azamara ibyumweru 2 hanze y’ikibuga adakina.

Rutahizamu wa APR FC yagize ikibazo kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, hari mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere mu gikombe cy’Amahoro wabereye I Rwamagana bakina na Rwamagana City, yaje kubatsinda 1-0.

Uyu musore yaje kugira ikibazo cy’imvune ‘cheville’ mu Kinyarwanda bita akagombambari, bitewe n’uko uyu musore yakuwe mu kibuga benshi batekerezaga ko azamara hanze y’ikibuga igihe kinini.

Aganira na Isimbi.rw, Nshuti Innocent yavuze ko uyu munsi ari bwo yavuye kwa muganga bamunyuza mu cyuma, basanze igufwa nta kibazo ryagize, ikibazo cyabaye ku nyama akaba yahawe ibyumweru 2 adakina.

Yagize ati”Ndimo ndoroherwa, ntabwo ari sima ni igikweto nambaye, navuye kwa muganga bambwiye ko bidakomeye, ni byumweru bibiri gusa, nyuma y’ibyumweru bibiri nzahita ntangira imyitozo, uyu munsi navuye kwa muganga nyura mu cyuma basanga igufwa nta kibazo ryagize ni inyama gusa zababaye, ni ibyumweru 2 gusa.”

Nshuti Innocent yagarutse muri APR FC muri Gashyantare 2019, yari avuye muri Stade Tunisien yagiyemo muri Kanama 2018 nabwo avuye muri APR FC

Yavunikiye mu mukino wa Rwamagana City, benshi babonaga yababaye cyane

Ubu ari ku mbago by’igihe gito

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top