Umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Police FC, Sibomana Patrick Papy yamaze gutanga ikirego muri FIFA arega Yanga yahoze akinira kutamwishyura ibyo bumvikanye ubwo batandukanaga.
Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo Papy yabwiye ISIMBi ko yafashe umwanzuro wo gutesha agaciro ibyo yumvikanye n’iyi kipe batandukana akayirega muri FIFA, ni nyuma y’uko itubahirje amasezerano impande zombi zumviaknye.
Sibomana Patrick yatandukanye na Yanga Kanama 2020, yari asigaje umwaka umwe w’amasezerano muri Yanga, avuga ko yumvikanye n’iyi kipe ko igomba kumwishyura ibihumbi 16 by’Amadorali, bakayishyura mu byiciro bitarenze tariki ya 30 Kwakira 2020.
Aya mafaranga harimo ibihumbi 10 by’amadorali byari bisigaye ku mafaranga yaguzwe(recruitment), n’umushahara w’amezi 3 ungana n’ibihumbi 6(yahembwaga ibihumbi 2 ku kwezi) ariko kubera n’imisoro yagombaga kuvaho bemeranywa ko azahabwa ibihumbi 14, bamwishyuye 10 ibihumbi 4 bisigaye banga kubitanga none yahisemo gutesha agaciro ibyo basinyanye agana FIFA ndetse yizeye ko Yanga ari yo izabihomberamo.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Papy yavuze ko yamaze gutanga iki kirego ndetse kimaze ibyumweru 2 kigiye muri FIFA.
Ati“Ikirego naragitanze. Hashize ibyumweru 2 ngitanze, nashatse abanyamategeko babimenyereye nibo barimo kubikurikirana ariko ikirego cyo cyaragiye. Bambwiye ko hagati y’amezi 3 cyangwa 4 kizaba cyacyemutse.”
Sibomana Patrick Papy yinjiye muri Yanga yo muri Tanzania mu mwaka wa 2019 iyi kipe yari imuguze ibihumbi 25 by’Amadorali, yamwishyuye ibihumbi 15 imusigaramo 10 akaba ari mu mafaranga arimo kuyishyuza.
Ni umukinnyi wakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya FERWAFA ryaje guhinduka Isonga, yavuyemo ajya muri APR FC muri 2013 baje gutandukana muri 2017 ajya gukina muri Belarus mu ikipe Shakhtyor Soligorsk yakiniye umwaka umwe akagaruka mu Rwanda muri 2018 yerekeza muri Mukura VS, ayavamo muri 2019 ajya muri Yanga batandukanye muri 2020 agaruka mu Rwanda muri Police FC.

Ibitekerezo
kayishema samuel
Ku wa 28-03-2021umukunzi waper e f c turifuza ko shampiona yagaruka vuba