Imideli

Abarundi barakaye, Moses na Moshions bimwe ikaze i Burundi

Abarundi barakaye, Moses na Moshions bimwe ikaze i Burundi

Bamwe mu Barundi bagaragarije Inzu y’Imideli ya Moshions iteganya kujyanayo ibikorwa bya yo ko bashatse bakwigumira mu Rwanda batayikeneye.

Ni nyuma y’uko mu nteguza igaragaza ibikorwa izakorera mu Burundi yarise iki gihugu ‘Urundi Rwanda’, birakaza benshi.

Tariki ya 20 Gashyantare 2023, nibwo Moshions yatangaje ko kuva ku wa Gatanu tariki ya 24 kugeza ku Cyumweru tariki ya 27 Gashyantare 2023, izaba iri mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi mu rwego rwo kugeza ku bakunzi ba yo ibyo bakora no gusobanura mu buryo barumbuye umushinga mushya wa ‘Kwanda Season1’.

Ni itangazo ryari riherekejwe n’amagambo yo kurarikira abantu iki gikorwa atangirwa n’ijambo ‘Urundi Rwanda’.

Ni amagambo atarishimiwe na benshi yaba Abarundi ndetse n’Abanyarwanda aho basabye iyi nzu y’imideli kuyahindura.

Bamwe mu Banyarwanda bavuze ko bahubuka kuko nta rundi Rwanda rubaho ni mu gihe Abarundi bo babifashe nk’agasuzuguro.

Iyi nzu yavuze ko yarikoresheje mu rwego rwo kugaragaza ko u Burundi n’u Rwanda ari abavandimwe.

Yagize iti “Mwiriwe! Ijambo ‘Urundi Rwanda’ hano ryakoreshejwe nk’ikimenyetso cy’ubuvandimwe no kwibukiranya byinshi Abanyarwanda n’Abarundi duhuriyeho harimo n’amateka.”

Ntabwo banyuzwe ahubwo bakomeje kuyinenga no kuyatsaho umuriro kugeza ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2023 isabye imbabazi

Iti “Turashaka gusaba imbabazi buri wese wahungabanyijwe n’ijambo twahisemo gukoresha ‘Urundi Rwanda’. Intego yacu ntabwo kwari ugutuka cyangwa kugira uwo ducisha bugufi ahubwo kwari ugushimangira ubuvandimwe n’ubushuti bwacu. Twizeye kubonana vuba no gukomeza kwigiranaho.”

Nubwo yasabye imbabazi bamwe barabyumvise ariko umubare munini w’Abarundi basabye iyi nzu ko yakwigumira mu Rwanda batayikeneye iwabo.

Ibi bikiyongera ku ifoto ya Moses Turahirwa umuyobozi wa Moshions yashyize kuri Twitter na Instagram yambaye ubusa buri buri afite ibendera ry’u Burundi, ibintu bafashe nko gusuzugurwa bikomeye.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top