Siporo

Impamvu nyamukuru Young Africans yongeye gusinyisha Haruna Niyonzima

Impamvu nyamukuru Young Africans yongeye gusinyisha Haruna Niyonzima

Umutoza wungirije w’ikipe ya Young Africans mu gihugu cya Tanzania, Boniface Mkwasa, yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye bongera gusinyisha kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima ari ubunararibonye bwe ndetse akaba n’umwe mu bakinnyi bazi shampiyona ya Tanzania cyane.

Mu Kuboza 2019 ni bwo Haruna yongeye gusinyira Yanga yo muri Tanzania yaherukaga gutandukana nayo muri 2017.

Bonifase Mkwasa, umutoza wungirije w’iyi kipe, yasobanuye ko impamvu basinyishije kapiteni w’Amavubi avuye muri AS Kigali ari uko azi shampiyona y’iki gihugu kandi babona hari icyo yabafasha.

Yagize ati“niba uvuga Haruna Niyonzima we yazanywe n’ubunararibonye afite no kuba ari umwe mu bakinnyi bazi cyane shampiyona yacu, azadufasha.”

Yakomeje agira ati“Buri umwe(we na Yikpe, na we ni mushya mu ikipe), agaragaza ubushobozi bwe iyo ari mu kibuga, igihe maranye na bo nabavumbuyeho ikintu cyihariye kuri bo, abafana batuze bazabona ikizavamo, ni abantu bazi akazi kabo bazerekana icyo bashoboye.”

Haruna mbere yatandukanye na Young Africans muri 2017 aho yari yarayigezemo muri 2011 avuye muri APR FC yo mu Rwanda, yahise yerekeza muri Simba SC yavuyemo muri 2019 ahita agaruka mu Rwanda muri AS Kigali.

Haruna ahanganiye umupira na Deo Kanda wa Simba SC, Young yizeye ko azayifasha
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top