Siporo

Impinduka 3 mu ntwaro 11 umutoza Mashami abanza mu kibuga ahangana na Uganda

Impinduka 3 mu ntwaro 11 umutoza Mashami abanza mu kibuga ahangana na Uganda

Harabura amasaha make u Rwanda rugacakirana na Uganda mu mukino w’umunsi wa 3 w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, umutoza Mashami Vincent akaba mu bakinnyi ari bubanze mu kibuga yakoze impinduka 3 ugereranyije n’ababanje mu kibuga ku mukino wa Kenya.

Uyu mukino wo mu itsinda E, uraba ku isaha ya saa 18h, ubere kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Mu bakinnyi babanje mu kibuga ku mukino uheruka wa Kenya, Bizimana Djihad(utaraje kubera uburwayi) Byiringiro Lague(wagiriye imvune kuri uyu mukino) na Yannick Mukunzi wabanje ku ntebe y’abasimbura nibo batari muri 11.

Bahise basimburwa na Niyonzima Olivier Seif, Meddie Kagere na Rafael York ugiye kuba akina umukino we wa mbere mu Mavubi.

U Rwanda rurasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo rwiyongerere amahirwe yo kuzava muri iri tsinda kuko kugeza uyu ruri ku mwanya wa nyuma n’inota 1, Kenya na Uganda zifite 2 ni mu gihe Mali ifite 4.

Dore 11 babanzamo nta gihindutse

Umunyezamu: Emery Mvuyekure

Ba Myugariro: Nirisarike Salomon, Rwatubyaye Abdul, Omborenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel Mangwende

Abakina hagati: Niyonzima Olivier Seif, Muhire Kevin na Haruna Niyonzima

Ba rutahizamu: Rafael York, Meddie Kagere na Jacques Tuyisenge

Amavubi aresurana na Uganda saa 18h
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Munyemfura noheri
    Ku wa 7-10-2021

    Amavubi nakomereze aho kimwe birashoboka kukishyura tukanabireza iwabo 0782830572

  • Munyemfura noheri
    Ku wa 7-10-2021

    Amavubi nakomereze aho kimwe birashoboka kukishyura tukanabireza iwabo 0782830572

  • Munyemfura noheri
    Ku wa 7-10-2021

    Amavubi nakomereze aho kimwe birashoboka kukishyura tukanabireza iwabo 0782830572

IZASOMWE CYANE

To Top