Imyidagaduro

Akanyamuneza mu maso y’umunyarwenya Rusine wateye umugongo Power FM agasubira kuri KISS FM

Akanyamuneza mu maso y’umunyarwenya Rusine wateye umugongo Power FM agasubira kuri KISS FM

Nyuma y’iminsi yumvikana kuri Power FM, umunyarwenya Rukundo Patrick wamamaye nka Rusine yasubiye kuri KISS FM yahozeho.

Rusine wari umaze amezi 7 kuri Power FM mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo yongeye gutangazwa nk’umunyamakuru mushya wa Kiss FM.

Uyu musore wari wakiriwe nk’umutumirwa mu kiganiro “Breakfast With The Stars”, Isheja Sandrine na Andy Bumuntu bagikora nyuma bahise bamwakira nk’umunyamakuru mushya uzajya wumvikana muri iki kiganiro cya mu gitondo.

Rusine usanzwe ari n’umukinnyi wa filime nyarwanda zitandukanye akaba n’umunyarwenya uheruka gukora igitaramo yise ‘Inkuru ya Rusine’, asubiye kuri Kiss FM nyuma y’uko avuye kuri Power FM ya Uncle Austin bakoranaga ikiganiro kuri iyi radiyo.

Rusine yari yabanje kwakirwa nk'umutumirwa
Rusine Patrick yahise noneho anakirwa nk'umunyamakuru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top